ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI BAGANIRIJWE KU MYITWAIRE MBONEZAMURIMO

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François yahaye ikaze itsinda riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta, Madamu Angelina MUGANZA, ryaganiriye n'Abayobozi b'ibigo by'amashuri, ku myitwarire Mbonezamurimo na sitati yihariye igenga abarimu.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François arimo gutanga ikaze

Ni ikiganiro kibaye mu gihe hasozwa ubugenzuzi abakozi b’iyi Komisiyo bamaze iminsi bakorera ubugenzuzi mu Karere bujyanye n’imicungire y’abarimu.

Abitabiriye banaganirijwe ku myitwaire ikwiye kuranga umukozi wa Leta muri rusange n’ibihano bihabwa uwanyuranyije nayo, ndetse n’inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri kandi bahawe umwanya wo gutnga ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo bijyanye n’ibiganiro bahawe ku myitwarire mbonezamurimo, sitati yihariye y’abakozi b’urwego rw’uburezi n’inshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta muri rusange.

Imyitwarire mbonezamurimo igenwa n'Iteka rya Perezida wa Repubulika N° 021/01 RYO
KU WA 24/02/2021 RIGENA IMYITWARIRE MBONEZAMURIMO KU BAKOZI BA LETA.

Iri teka rikaba rigena:

1° imyitwarire mbonezamurimo isabwa umukozi wa Leta; 

2° amahame y’ingenzi agenga imyitwarire ngenderwaho mu butegetsi

bwa Leta;

3° amakosa mu rwego rw’akazi n’ibihano byayo;

4° amakosa yo mu rwego rw’akazi akomoka ku cyaha cyakorewe mu kazi cyangwa hanze y’akazi;

5° uburyo bwo gukurikirana no guhana umukozi wa Leta ukoze ikosa ryo mu rwego rw’akazi

https://natlex.ilo.org/dyn/natlex2/natlex2/files/download/112281/RWA-112281.pdf