Abavuzi b’amatungo n’abajyanama b’ubworozi bo mu Karere ka Gakenke na Burera bashyikirijwe impamyabumenyi

Nyuma y’amahugurwa yigihe cy’amezi atandatu ku musaruro w'ibikomoka ku matungo magufi yatanzwe na Rwanda Vets kubufatanye na Orora Wihaze, abavuzi b’amatungo magufi 17 n'abajyanama b'ubworozi 100 bo mu Karere ka Gakenke na Burera bashyikirijwe impamyabumenyi k'ubworozi bw'Amatungo magufi.

Hari bamwe mu bavuzi b’amatungo, abacuruza inyongeramusaruro n’abajyanama b’ubworozi bahuguwe n’umushinga Orora Wihaze ku kwita ku matungo magufi bo mu Turere twa Burera na Gakenke bagaragaza inzitizi zirimo ubumenyi buke ku bworozi.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda bo bavuga ko  ari kibazo kirigushakirwa igisubizo.

Dr Tumushime Marie Claire, Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda yemeza ko bazakomeza gukorana n’abahuguwe mu kongerera ubumenyi aborozi.

Mujyambere Félicien, umuvuzi w’amatungo mu Karere ka Gakenke na Nyirabuntu Donatille umujyanama w’ubworozi mu Karere ka Burera ni bamwe mu bamaze amezi 6 bahugura aborozi ku kwita ku matungo magufi.

Bose bahuriza ku kuba hari bamwe mu borozi batazi kwita ku matungo yabo,bikaba nk’imwe mu ntandaro yo kuba atabaha umusaruro ushimishije. Aha niho bahera basaba ko aya mahugurwa yazakomeza akagera kuri buri mworozi.

Dushimimana Monique, Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubworozi avuga ko ari amahirwe bagiriwe yo kubona abahuguwe kuri iyi gahunda muri aka Karere kandi ngo aya mahirwe bagiye kuyabyaza umusaruro.

Abashyikirijwe impamyabumenyi, bitezweho gufasha aborozi kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo magufi no kurwanya imirire mibi hifashishijwe ibikomoka kumatungo. Umushinga Orora Wihaze  uterwa inkunga na USAID ukaba ukorera mu turere 8 tw’u Rwanda.