Abaturage b’Umurenge wa Muhondo barishimira uburyo umuganura wizihizwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, Bwana Mugwiza Telesphore, Umuyobozi bw'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse n’Inzego z'Umutekano mu Karere ka Gakenke bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Muhondo kwizihiza Umunsi w'Umuganura Ufite insanganyamatsiko igira iti " Umuganura, Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo kudaheranwa.


Ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura byabimburiwe no gusura "Ivubiro rya Huro" ryafashaga Abanyarwanda bo hambere gupima imvura n'ikirere(Traditional meteorological),hakomotse insigamigani "Ihuriro ni Huro".

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza Umuganura2023 yavuze ko Umuganura wari uburyo bwo kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no gusabana. Yasabye abaturage gutegura ihinga bahingira igihe kandi bakoresha ifumbire y'imborera, kurwanya igwingira ry'abana bato n'ubusinzi.

Mudahinyuka Paulin ufite myaka 76 avuga ko kuganura n’ukurya bwambere ku musaruro ukomoka ku mbuto wejeje cyangwa se kurya bwambere umusaruro w’imirimo wakoze wiyushe icyuya ati “Icyo gihe nicyo bita kuganura”.

Yakomeje avuga ko ushobora kweza imyaka ukaganura, ushobora no kuba warize noneho wagira amahirwe yo kubona umurimo, wamurimo ukoze ku gihembo cyambere cy’ukwezi icyo gihe uba ubaye umuganura.

