Abaturage b’Umurenge wa Mugunga barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabegereje ibitaro bibafasha kwivuza

Abaturage batuye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, nyuma yuko bakoraga urugendo rusaga ibirometero 10 bajya gushaka ibikorwa by’ubuvuzi kuri ubu barashimmira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba imvugo ye yarabaye ingiro akabegereza ibitaro bibafasha ku buryo bwo kwivuza.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mugunga bahamya ko nyuma yuko bakoraga urugendo rurerure bajya gushyaka ibikorwa by’ubuzima cyangwa se bagiye kwivuza ariko kuri ubu ibyo babonaga nkinzozi bikaba byarababereye impamo. Ibi nibyo baheraho bashima NyakubahwaPerezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye ubuzima mu gihe babonaga ntaho kwivuriza bafite.

Nyiragashyashya Veriginiya, utuye mu Murenge wa Mugunga avuga ko Ibitaro bya Gatonde bizabagabanyiriza urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza ku bitaro bya Shyira na Nemba ati" Turashima Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko imvungo ariyo ngiro”.

Yakomeje avuga ko amafaranga ya tike batangaga ntayo bazongera gutanga, ababyeyi bajyaga mu bitaro kure bagiye kubyarirayo bakagerayo bavunitse bakoresha urugendo rw’amaguru bagana ku bitaro bya Shyira bitazongera kubaho naho iyo bajyaga i Nemba akaba ari urugendo rurerure ku buryo byaruhanyaga.

Rucyibiraro Telesphore utuye mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mugunga we avugako akuzuye umutima gasesekara ku mutima yagize ati “Nfite ibinezaneza byinshi nkaba nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waturambagirije umugeni ariwe bitaro bya Gatonde, umugeni mwiza akamuzana muri iyi mpinga y’umudugudu wa Cyinama. Abaturage barashimira Umukuru w’Igihugu basusurutse ku mutima kubera igikorwa cyiza yabakoreye cyane cyane ko byagaragara ko bari mu bwigunge ariko akabatekerezaho neza akabazanira umugeni aribyo Bitaro bya Gatonde.

Ntirenganya Festo, Utuye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Mugunga avuga ko mu gihe bumvise inkuru nziza y’Ibitaro bya Gatonde Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye barishimye cyane ati “Imvugo ye niyo ngiro” kandi ntabwo bikiri amagambo ahubwo biruzuye bakaba bishimiye ko ibitaro byabo byuzuye kandi bakomeza gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uburyo azirikana abaturage be ayobora mu gihugu hose”.

Gikwerere Patrick