Abaturage bo mu Murenge wa Ruli Bibutse inzirakarengane zishwe muri Jenoside zijugunywe mu mugezi wa Nyabarongo

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Mata 2022, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Therérèse ari kumwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke n'Inzego z'Umutekano, bifatanije n'abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 zijugunywe mu mugezi wa Nyabarongo ku kiraro cya Gahira.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke Bwana Dunia Saadi, yasabye abaturage gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside anasaba urubyiruko guharanira kumenya amateka mabi yaranze igihugu cyacu no gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Mukankusi Immaculée, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Ruli mu buhamya bwe yagaragaje inzira y’umusaraba banyuzemo, ashimira cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye ubu bakaba bameze neza.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madamu Uwamahoro Marie Therérèse yasabye abaturage gutanga amakuru yaho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iri kugira ngo nayo ishyingurwe. Yabasabye kandi kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.