Abaturage barishimira ukwezi kwahariwe ibikorwa bya RIB
Ubwo Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), baganirizaga abaturage bo mu Karere ka Gakenke, abaturage bavuze ko banejejwe n’uburyo iki kigo cyegereye abaturage, kikabafasha gukemura ibibazo bari bafite, ndetse bishimira n’inama bagiye bahabwa, ikindi ngo ni uko byatumye barushaho kumenya RIB no kuyikunda cyane ko bari bazi ko ifunga gusa.

Abaturage bashimangira kandi ko kuba RIB yamanutse ikaza kubaganiriza ku bikorwa byayo byatumye bagiye gukomeza kujya bayiha amakuru ndetse hakomeze kuba ubufatanye mu gutanga ubutabera.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga no kumenyesha umuturage uburyo yahabwa ubutabera no guharanira uburenganzira bwe RIB, gihuriramo n’inzego zifite aho zihuriye no guha umuturage ubutabera harimo, Ubushinjacyaha, MAJ, imiryango itari iya Leta yita ku burenanzira bwa Muntu, Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’izindi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rurasaba abaturage bahabwa service mbi kugana ubuyobozi bw’isumbuye bagafashwa.

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yasabye abatuye Akarere ka Gakenke, kumenya uburenganzira bwabo bityo udahawe service nziza akegera ubuyobozi bw’inzego zo hejuru byaba ngombwa akitabaza RIB. Yasabye abaturage kandi kwirinda gutanga ruswa no gukumira uwo ariwe wese wagerageza kuyitanga.

Nizeyimana Jean Marie Vianne, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yishimiye ubufatanye bwa RIB mu gukemura ibibazo by’abatuye aka Karere nk’umufatanyabikorwa w’Akarere mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubiha umurongo. Hakaba hari bimwe mu bibazo byakiriwe nuko bihabwa umurongo, ibitakemutse bishikirizwa inzego bireba kugira ngo bikurikiranwe.
Nyuma yo guhabwa ikiganiro n’umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), biyemeje guhindura imyumvire yewe ngo byaba ngombwa utakiriwe neza akagana ubuyobozi bw’isumbuye ndetse na RIB.
Igikorwa cy’ukwezi kwahariwe service za RIB mu baturage cyateguwe n’Ubuyobozi bwa RIB, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhabwa serivise inoze ni uburenganzira bwawe turwanye ruswa na karengane”.