Abaturage barishakamo asaga miliyoni 800 yo kwiyubakira Isoko

Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batangiye kwegeranya ubushobozi bw’amafaranga bazifashisha mu kwiyubakira isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kwishakamo ubushobozi, hamaze kuboneka asaga Miliyoni 200

Uyu Murenge ufatwa nk’umwe mu Mirenge iza imbere mu Karere ka Gakenke mu gukungahara, bigaragarira mu bikorwa remezo byinshi bihuza umubare munini w’abaturage nko kuba hari Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, Ibitaro bya Ruli, ibigo by’amashuri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwahaye benshi akazi na centre z’ubucuruzi ziteye imbere.

Muri santeri y’ubucuruzi ya Ruli, ifatwa nk’ihuriro ry’ibyo bikorwa byose, nyuma yo kubona ko isoko rya Ruli rikomeje kuba nyabagendwa n’abantu benshi dore ko rinaremwa n’abaturuka mu Turere twa Muhanga na Kamonyi byegeranye n’uyu Murenge wa Ruli, abaturage bahisemo kwishakamo ubushobozi ngo bashyire mu bikorwa umushinga wo kubaka isoko, aho ubu bamaze kwegeranya asaga Miliyoni 200 muri Miliyoni 800 zagaragajwe n’inyigo yakozwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli Bwana Hakizimana Jean Bosco, avuga ko bakomeje urugendo rwo gukusanya amafaranga akenewe, ku buryo bitarenze muri Nyakanga 2024, umushinga wo kubaka iri soko uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “Gahunda yo kuryubaka izakorwa mu gihe cy’imyaka itatu, kandi duteganya ko mu mezi ari hagati y’atatu n’ane ari imbere imirimo izaba yatangiye. Abaturage ku giti cyabo, ibigo byinshi birimo n’ibikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibitunganya Kawa n’ibikora indi mirimo itandukanye bikomeje kwegeranya umusanzu wabyo, kandi ukurikije uburyo biri gukorwamo n’umuvuduko biriho, dufite icyizere ko n’igihe twihaye cyo kuba ryatangiye kubakwa ahubwo bishobora kuzakorwa na mbere yaho”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yashimye abaturage bagize ubushake bwo kwishakamo igisubizo, agasanga uru ari urugero n’abandi bakwiye kwigiraho mu rugendo abanyarwanda barimo rwo kwiyubakira igihugu.

Guverineri Mugabowagahunde yasuye ahazubakwa iryo soko, ashima abaturage umuhate bafite

 “Aba baturage rero nibakomerezeho kandi natwe nk’Intara turabizeza ko tuzababa hafi mu bujyanama, tubakorere ubuvugizi ahakenewe ibyangombwa bibonekere igihe kandi n’igihe rizaba ryuzuye tuzababa hafi mu bireba n’imicungire yaryo izarusheho kunozwa maze koko abari barisonzeye ribagirire akamaro”.