Abaturage barasabwa kwitabira gahunda za Leta
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 6 n’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke Madamu Ndacyayisenga Scholastique mu muganda rusange usoza ukwezi, wahuje abaturage bo mu Murenge wa Busengo n’inzego z’ubuyobozi.
Bimaze kuba icyita rusange ko buri wa 6 wa nyuma wukezi mu Rwanda abaturage bifatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi,nyuma hakaba ibiganiro ubuyobozi buba bwabateguriye ku ngingo runaka.
Kuri uyu wa 6 Tariki ya 27 Mutarama 2024 abatuye Umurenge wa Busengo, Akagali ka Mwumba bari babukereye mu muganda, aho bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukura ibitengu mu muhanda, gusana ibiraro byangiritse, gusibura imigende ndetse n’ibindi(…).
Nyuma y’umuganda, Ndacyayisenga SChorastique, Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, yashimiye abitabiriye umuganda ndetse anabasaba kwitabira gahunda za Leta ngo kuko bizabafasha kugera ku iterambere.
Yagize ati : ”Baturage bo mu Murenge wa Busengo murasobanutse, ndashima uruhare rwa buri wese waje mu muganda,ndabizi ko muba mufite akazi kenshi mwagakwiye kuba muri gukora mu ngo zanyu ariko mwakirengagije muza muri iki gikorwa cy’umuganda,ubwitabire bwanyu bugaragaza ko mwubahiriza gahunda za Leta”.
Madame Ndacyayisenga akomeza asaba abatuye Umurenge wa Busengo gukomeza kubahiriza gahunda za Leta.
Ati : ”Ubwitabire bwanyu ntimuzabugaragaze mu muganda gusa ahubwo buzajye bubaranga no mu bindi bikorwa byose bya leta, yaba mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante),kujyana abana mu mashuri ndetse n’ibindi…,ibi ni mubikurikiza bizabageza ku iterambere”.
Abatuye uy’umurenge bemeza ko nabo bungukiye byinshi muri uy’umuganda ndetse no mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi.
Nkurunziza Patrick, utuye mu Kagali ka Mwumba yagize ati : ”Twishimiye kuba mwavuye ku Karere mukaza tugakorana umuganda,ibi bigaragaza ko umuturage yitaweho,twifuza ko n’ubutaha mwazagaruka tugakorana umuganda n’izindi gahunda”.
Uwera Solange utuye mu Kagali ka Mwumba Umurenge wa Busengo we yemeza ko agiye gushishikariza bagenzi be basigaye mu rugo kujya bitabira gahunda za Leta.
Yagize ati : ”Twabwiwe ko umuturage atagera ku iterambere yarembeye mu rugo kandi kwishyura ubwisungane mu kwivuza ni imwe mu mpamvu ituma umuntu atarimbera mu rugo,ngiye gushishikariza abaturanyi banjye kwishyurira ku gihe ubwisungane mu kwivuza”.
Uwera akomeza agaragaza uruhare rwe mu gushishikariza abaturanyi be gusubiza abana mu mashuri.
Ati : ”Hari abaturanyi banjye bakuye abana mu mashuri ariko ubu ngiye kubagira inama yo kubasubizayo kuko tumaze gusobanurirwa akamaro ko kwiga, ngiye kubagira inama nibanga mbegereze inzego z’ubuyobozi zinyegereye”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Marie Therese we yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Kamonyi, Umurenge wa Rusasa mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Mutarama 2024.
Nyuma y'Umuganda,mu nama yahuje abaturage bo mu Murenge wa Rusasa n'Abayobozi, Umuyobozi w’Akarere wungirije Madamu Uwamahoro Marie Thérèse yasabye abatuturage kwirinda ubusinzi, kwitegura Umunsi w'Intwari ,yakanguriye abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene ndetse no kwimakaza umuco w'isuku.
Gatabazi Cestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo,nawe yasabye abaturage kwirinda ubusinzi ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.
Yagize ati : ”Ndasaba abaturage kwirinda ubusinzi,hari bamwe mu baturage usanga bagurisha umusaruro bejeje nuko amafaranga bakayajyana mu tubari, ibi sibyo kuko utagera ku iterambere wasinze, ikindi kandi iyo wasinze ntutekereza neza ndetse bishobora no kugukoresha ibyaha birimo urugomo ndetse n’ibindi(...).
Gitifu Gatabazi yanakomoje ku makimbirane yo mu miryango.
Ati : ”Hari zimwe mu ngo zo muri uy’Umurenge zigaragaramo amakimbirane, icyo nasaba imiryango yose ni ukubireka mukabana mu mahoro kuko ntacyo byabagezaho,uwagira ikibazo turamusaba kwegera inzego z’ubuyobozi zimwegereye”.
Uretse ibikorwa byakozwe birimo gusiba ibinogo mu muhanda, gusibura imiferege n’ibindi hiyongereyeho gusiza ikibanza cy’uwasenyewe n’ibiza ndetse abaturage banaganirizwa kuri gahunda za leta zirimo umutekano, kwirinda icyakwangiza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwitabira gahunda za EjoHeza ndetse n’ibindi…