ABASENATERI BIFATANYIJE N’AKARERE KA GAKENKE MU MUGANDA RUSANGE HACUKURWA IMIRWANYASURI
Itsinda ry’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bifatanyije n’abayobozi, Abaturage b’Akarere ka Gakenke n'inzego z'umutekano mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024, bacukura imirwanyasuri mu rwego rwo gukumira Ibiza no kurengera ibidukikije.
Uyu muganda wabaye ku wa 30/11/2024 mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Rwesero, mu Mudugudu wa Gisizi.
Uyu Muganda witabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, Perezida w'Inama Njyanama, visi Perezida wa Sena Mukabaramba Alivera, Senateri Mureshyankwano Marie Rose, Senateri Emmanuel Havugimana, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, Abahagarariye Ingabo, Polisi, RIB n'Abahagagarariye Inzego zitandukanye.

Nyuma y'umuganda bahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku isuku n'isukura, umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake, uruhare rw'umuturage mu Igenamigambi ry'umwaka wa 2025/2026, ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera.
Baganirijwe kandi ku myiteguro y'umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga no kuzamura uruhare rwabo mu miyoborere, icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'ibyo abaturage basabwa, kumenyekanisha umusoro w'umwaka wa 2024, ubutumwa bubashishikariza kwihangira umurimo no kwegera BDF kugira ngo babone ubufasha bw'ubujyanama n'inguzanyo.
Visi Perezida wa Sena yashimiye abaturage ba Gakenke uburyo bitwaye mu Matora aheruka, uburyo bitabiriye umuganda rusange waranzwe no kurwanya isuri, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri no kubungabunga umutekano w'abacitse ku icumu.
Nyuma abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekezo, ibyifuzo n'ibibazo bifuza ko abasenateri bazabakoreraho ubuvugizi.
