ABANYAMURYANGO BA KOPERATIVE DUKUNDEKAWA BIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 25 BISHIMIRA IBYO BAGEZEHO

Ku wa 25 Werurwe 2026, Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa Musasa, ihinga ikanatunganyiriza kawa iwacu, bizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe, bishimira ibyo bagezeho birimo ko umusaruro wa Kawa wavuye kuri kontineri imwe ugera kuri 15 mu mwaka, abanyamuryango bavuye kuri 300 bagera kuri 1193. Bashinze ikusanyirizo ry'amata ritunganya Litiro 1600 ku munsi, irerero ry'abana, yabashije kugeza umusaruro wa Kawa itunganyije kandi ikunzwe ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga, koroza abanyamuryango. 

Ibi birori byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abahagarariye Inzego z’umutekano, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), abanyamuryango b’amakoperative ihinga akanatunganya Kawa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Abafatanyabikorwa ba DUKUNDEKAWA n’abandi batumirwa.

Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorwa mu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), yavuze ko imyaka 25 Dukundekawa imaze ishinzwe igaragaza imyaka y'ubwitange n'ubudashyikirwa mu guhinga, gutunganya no kongerera agaciro igihingwa cya Kawa, ifite uruhare mu iterambere n'imibereho myiza. 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yashimye umusanzu Dukundekawa yagize mu iterambere n'imibereho myiza y'abanyamuryango bayo n'abaturage muri rusange, ashimira abafatanyabikorwa bayo ku mbaraga bashyira mu gukundisha abahinzi kawa.

Yanashishikarije abanyamuryango ba DUKUNDEKAWA n’abandi bari bitabiriye ibi birori gukomeza kwitabira gahunda za Leta batanga Mituelle de Sante, bizigama muri Ejo Heza, bimakaza isuku n’isukura n’ibindi.

Muri ibi birori hanabayeho koroza abanyamuryango ba DUKUNDEKAWA 25,  bahabwa inka, gushimira abanyamuryango n’abafatanyabikorwa, guha impamyabushobozi abanyeshuri bigishijwe na DUKUNDEKAWA, Gukorera no gutunganya Kawa n’ubusabane.