Abanya-Gakenke bishimiye ko bahawe Site y’Inama y’Umushyikirano bakanatanga ibitekerezo n’ibyifuzo

Byari ibysihimo kuri Site y’inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Karere ka Gakenke, yahuriyeho abasaga 250 mu byiciro binyuranye baturutse hirya no hino mu Karere, baje kumva impanuro n’ibiganiro byayitangiwemo.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro yayo ya 20, yateranye ku wa 05 Gashyantare 2026 no ku wwa 06 Gashyantare 2026, muri Kigali Convention Center, iyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Akarere ka Gakenke kagize amahirwe, gatoranywa kwakira site yo mu cyaro ihagarariye Intara y’Amajyaruguru, ihuriraho abaturutse hirya no hino mu Karere, bitabiriye iyi nama hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo abaturage b’Akarere bishimira bagezeho mu nkingo zose, bakesha ubuyobozi bwiza birimo ibikorwa remezo, Politiki inoze y’imiturire, iterambere ry’ubuhinzi n’ibindi.

Abitabiriye iyi nama bahawe ibiganiro n’impanuro zinyuranye byibanze ku buzima rusange bw'igihugu,  kunoza imikoranire, kubazwa inshingano, kutarangarana abaturage, ububanye n’amahanga, inshingano z’urubyiruko mu kubaka u Rwanda Twifuza, uburezi, umurimo, uruhare rw’abaturage mu miyoborere n'ibindi, baniyemeza kuzishyira mu bikorwa no guhuza imbaraga twubaka igihugu cyacu, kikihuta mu iterambere.

Abanya-Gakenke by’umwiharimo bishimiye kuba Akarere karatoranyijwe guhagararira Intara y’Amajyaruguru nka Site y’iyi nama yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, bibaha n’amahirwe yo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo byakwitabwaho kugira ngo barusheho kwihuta mu Iterambere.
Sebarinda Anastase yashimye aya mahirwe Akarere kagize, anasaba ko amashuri y'imyuga yajya ashyirwamo amasomo ajyanye n'ibikorerwa mu gace aherereyemo, by'umwihariko muri Gakenke akongerwa ajyanye no gutunganya Kawa n'amabuye y'agaciro.

Izere Fils Patience, umwe mu rubyiruko rwitabiriye #Umushyikirano ku nshuro ya Mbere aturutse mu Murenge wa Rushashi, avuga ko yashimishijwe no kwitabira inama y'Umukuru w'Igihugu kandi ko impanuro yakuyemo zizamufasha kwigira.

Mukashyaka Placidie, yashimye Politiki y'Igihugu yo gufasha urubyiruko kwidagadura, asaba ko hakomeza kongerwa ibikorwa remezo by'imikino no guteza imbere ubukerarugendo, by'umwihariko gutunganya icyanya cy'Ubukerarugendo ku musozi wa Kabuye, bikorohereza abawusura.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze. Baganirira ku iterambere ry’igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.