Abanya-Gakenke bakorera ahandi beretswe amahirwe y’ishoramari ari mu Karere

Ku wa 29 Werurwe 2026, Mu cyumba cy'inama cy'Akarere, habereye inama mpuzabikorwa ku iterambere ry'Akarere ka Gakenke, ifite insanganyamatsiko igira iti "Duhuze Imbaraga, Twubake Umuturage wa Gakenke Ushoboye". 

Abayitabiriye barebeye hamwe aho Akarere kageze mu iterambere n'icyakorwa mu kuryihutisha.Iyi nama yitabiriwe n'Abanya-Gakenke bakorera ahandi, abashoramari, abafatanyabikorwa, abahagarariye inzego z'umutekano, Komite Nyobozi y'Akarere n'abakozi bako, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, Minisitiri muri Perezidansi akaba n'imboni y'Akarere, Mme Uwizeye Judith.

Mu ijambo ry'ikaze, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bwana Mugwiza Télesphore, yashimiye abitabiriye, avuga ko ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe aho akarere kageze mu Iterambere, icyerekezo gafite, amahirwe ahari n'ubufatanye bukenewe kugira ngo kihute mu iterambere.

Mu kiganiro kigaragaza uko akarere gahagaze, Umuyobozi w'Akarere, Mme Mukandayisenga Vestine, yagaragaje ko abaturage bafite amashanyarazi bageze kuri 82% barimo 50.4% bafatiye ku muyoboro mugari, abafite amazi ni 81%, abatuye mu Midugudu ni 62% naho umusaruro wa Kawa ugeze kuri Toni 739.8.

Yagaragaje kandi ko ubukene bwagabanutse ku gipimo cya 12% (EICV7), igwingira ryagabanutseho 13.3% (DHS 7), ubwizigame muri Ejo Heza (2025-2026) bugeze ku gipimo cya 87.4%, Ubwisungane mu kwivuza bwishyura 100%.

Nubwo hari byinshi byagezweho, Umuyobozi w'Akarere yagaragaje ko hari n'ibikenewe kongerwamo imbaraga birimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kuzamura igipimo cy'imitangire ya serivisi, kongera ibikorwa remezo, kongera ibikorwa by'ishoramari.

Mu Kiganiro ku Kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Karere n'uruhare rw'abanya-Gakenke batuye ahandi mu mibereho myiza y'abaturage, hagaragajwe amahirwe ahari y'ishoramari arimo ibikorwa by'ubukerarugendo ku musozi wa Kabuye, ahari kubakwa urugugomero rwa Nyabarongo II.

Hari kandi amahirwe y'ishoramari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, guhinga kawa no gutunganya umusaruro wayo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, yasabye ubuyobozi bw'Akarere kacu gushyigikira abahavuka bakorera ahandi bafite imishinga yagira uruhare mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, boroherezwa kuyishyira mu bikorwa kugira ngo inazamure abandi baturage.

Minisitiri muri Perezidansi akaba n'imboni y'Akarere, Uwizeye Judith yashimye uburyo abanya-Gakenke bakorera ahandi bagaragaje ubushake bwo gushyigikira Akarere kabo mu iterambere no mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, asaba ko boroherezwa mu ishoramari.