Abajyanama b’Akarere ka Gakenke bari mu mwiherero biyemeje kwegera abaturage aho batuye

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke  hamwe na  Komite  Nyobozi  y’aka Karere barasabwa kwegera abaturage aho batuye no gushyira imbaraga mu kugaragariza  Komite Nyobozi  ibikwiye gukosorwa n’ibyakwihutisha.

Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero  w’iminsi itatu w’abagize Inama Njyanama y’aka Karere uri kubera mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abagize Inama Njyanama baherutse gutorwa ko  bafite inshingano ikomeye yo kujya inama  ubwabo bakanazigira Komite Nyobozi  hagamijwe gufata ibyemezo biganisha ku guhindura mibereho y’abaturage ari na ko bihatira kumenya ibibazo bafite .

Mu kiganiro yatanze gifite insanganyamatsiko igira iti" Inshingano, Imikorere n'Imikoranire; Ibyafasha mu kuzuza inshingano", yasabye Abajyanama gushyira imbere inyungu z'umuturage, gukorera hamwe nk'ikipe, gusangira amakuru n'abo bakorana, kwimakaza imikorere n'imikoranire myiza, gukorana neza n'abafatanyabikorwa no kurwanya amacakubiri.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke bavuga ko uyu mwiherero ari umwanya mwiza wo kongera kwibutswa ibyo abaturage babategerejeho ndeste no kubigiramo uruhare badasobanya.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke Bwana Mugwiza Thelesphore   avuga ko uyu mwiherero wateguwe hagamijwe kuganira ku nshingano zabo no kugira ubumenyi buzabafasha kuzikora uko bikwiye kandi abajyanama bahabwe ibiganiro bizabafasha kongera ubumenyi ndetse n’ubushobozi kugira ngo babashe kunoza akazi kabo kuko abenshi mu bagize iyi nama njyanama ari ubwa mbere bagiye mu nama Njyanama bityo bakaba bakeneye guhabwa amahugurwa kugira ngo bagire amakuru n’ubumenyi buzabafasha gukora inshingano zabo uko bikwiye.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uyu mwihererero biteze byinshi kuko bazahabwa ibiganiro bitandukanye bibaha umurongo wo gukurikira, umurongo uzabafasha kumenya uko bakwiye gukorana n’abandi baturage, kumenya uko bagomba gufatanya n’abafatanyabikorwa, kumenya uko bakwiye kwitwara hagati yabo n’izindi nzego bakorana ndetse bikazanabafasha no kujya inama no gutekerereza Akarere icyagateza imbere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Uwamahoro Marie Therese yavuze ko uyu mwiherero wateguwe kugira ngo Abajyanama bose binjire mu nshingano zabo neza bazi icyo bagiye gukora bahanahana amakuru  kugira ngo bakomeze batange serivisi nziza ku baturage.

Sebarinda Anastase, umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Gakenke avuga ko uyu mwiherero ubafasha kwibukiranya neza ko batowe n’abaturage babagiriye icyizere bifuza yuko hari ibyo babagezaho binyuze mu bujyanama no gukora ubuvugizi aho bishoboka.

Yakomeje avuga ko ikiganiro cya mbere bahawe cyibanda ku "Inshingano, imikorere n’mikoranire; Ibyafasha mu kuzuza inshingano", cyabafunguye mu mitekerereze aho barebye inshingano zabo nk’Abanjyanama aho zitangirira n’aho zigomba kurangirira kugira ngo nk’Abajyanama bamenye ibyabo, inzengo zindi na zo zimenye ibyazo.

Yakomeje avuga kandi ko uyu mwiherero ari mwanya mwiza ubafasha kuba Abajyanama bahamye, bagira uruhare mu kugera kuri byinshi byatuma abandi baza kwigira mu Karere ka Gakenke, byose bigakorwa bishingiye ku cyerekezo Igihugu gifite.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke bakomeje kugaragaza ko biteguye neza gushyira mu bikorwa imyanzuro yose ifatirwa muri uyu mwiherero.

Gikwerere Patrick