Abahinzi bibumbiye muri Koperative Abakundakawa Rushashi bahembwe ibikoresho n’amatungo bifite agaciro ka miliyoni 128
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/05/2022, ku bufatanye n’umuryango wigenga uteza imbere umugore binyuze mu buhinzi bwa Kawa (Sustainable Growers Rwanda) washimiye aba bahinzi ba kawa ubahemba ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho by’ubuhinzi ndetse n’amatungo.


Muri iki gikorwa cyo guhemba abahinzi ba kawa bahize abandi mu mahugurwa bahawe mu gihe cy'umwaka ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo guteza imbere imibereho myiza yabo mu Murenge wa Rushashi, Koperative Abakundakawa Rushashi, igizwe n'abanyamuryango 2,109 harimo abagore 1067 bahawe ibihembo na Sustainable Growers Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 128 birimo inka, amatungo magufi Radio,Telephone, inkweto, Arozwari, matera, bote, Majagu, isuka n'ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yasabye abahinzi ba Koperative Abakundakawa Rushashi kwita ku gihingwa cya kawa, bayifumbira kugira ngo ikomeze kubateza imbere mu miryango yabo cyane ko umusaruro bohereje ku isoko mpuzamahanga ungana na Toni 200 itunganyije neza wabinjirije nibura amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 1 na Miliyoni 300.

Umuyobozi wa Sustainable Growers Rwanda ku rwego rw'Igihugu Bwana Sebareze Jean Lambert avuga ko amahugurwa ya gahunda ya Kora neza Muhinzi yamaze amezi 12. Ayo mahugurwa akaba yari afite agaciro ka miliyoni 128 ubariyemo ibikoresho n’amatungo bahawe.

Ndagijimana Zephanie, Perezida wa Koperative Abakundakawa Rushashi avuga ko iyi koperative ifasha abaturage ati” Nta muturage utagitanga mitiweli ndetse no kwitabira gahunda ya Ejo Heza kuburyo abahinga kawa bafite aho bavuye naho bageze”.
Yakomeje avuga ko batangira iyi Koperative basaga naho bahereye ku busa ariko ubu bamaze kwiteza imbere aho bavite inyubako bakoreramo, bafite inzu mberabyombi bakoreramo bakesha Koperative ishami ry’abahinzi ba kawa b’abagore.
Uyu muhango witabiriwe n’Inzego z'Umutekano mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi wa Sustainable Growers Rwanda ku rwego rw'Igihugu Bwana Sebareze Jean Lambert, uhagarariye NAEB Madamu Uwamariya Beatrice, uhagarariye RCCF Bwana Habiyakare Sylvestre ndetse n'abahinzi ba Koperative Abakundakawa Rushashi.


Abahinzi ba Koperative Abakundakawa Rushashi bishimira iterambere bagezeho aho umutungo wa Koperative mbumbe ugeze kuri miliyoni magana 600.
Gikwerere Patrick