Abahinzi ba kawa biyemeje kongera umusaruro ku bwinshi no mu bwiza

Nkundakozera Gerard, Umuhinzi w’ikawa wo mu Murenge wa Coko avuga ko iki gihingwa yagikundishijwe na se  nyuma yaho yaramaze kumugurira imwe mu mirima yarafite y’ikawa.

Gerard  yavuze ko yatangiye gutera kawa muri 2002, mbere yo gufata icyemezo cyo guhinga kawa yakoraga i Kigali, ubuzima bwaho ntibwamushobokera kubera ko yakoraga akazi k’ubuyede. Ni bwo yibutse ko amafaranga yayasize aho yaturutse ati “ Reka nsubireyo jye guhingwa kawa” kuva icyo gihe ntarongera gusubira i Kigali kugeza uyu munsi.

Yakomeje avuga ko inyungu akura muri iki gihingwa ari  nyinshi kandi ikawa ze ari nziza kuko aho azihinze  ari mu gace kaberanye na zo  ati “ Kawa yankuye mu bukene kuko nta nzu nagiraga ariko ubu nabashije kwiyubakira inzu nkaba ntuye ahantu heza, nabashije no kugura indi mirima yo guhingaho kawa”.

Nkundakozera Gerard yashishikarije abaturage bo mu Murenge wa Coko guhinga kawa, uyifite nutayifite akaba afite aho agomba kuyitera, agomba kongera umusaruro ku bwinshi no mu bwiza kuko kawa igira akamaro ati “Ntushobora kubura mituweli, kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza kandi ufite i kawa”.

Nkundakozera Gerard avuga kandi ko we n’umuryango biyemeje kuyitaho kuyifumbira ndetse no kuyisasira cyane kugira ngo bayongere mu bwinshi no mu bwiza. Avuga ko ubu inganda zabegereye ndetse  ko n’imiti  bayibonera hafi kugira ngo bayirinde ibyonyi.

Mu Karere ka Gakenke ikawa ihinzwe ku buso bungana na Ha 3,855, abahinzi bayo basaga 24,894 ibiti byayo bigera kuri miliyoni 5 zisaga.

Gikwerere Patrick