Abagize Inama Njyanama y'Akarere bifatanyije n'abahinzi bo mu Murenge wa Rushashi gushyira ifumbire ku bigori
Muri gahunda y'icyumweru cy'Umujyanama, Abagize inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke bifatanyije n'abahinzi bo mu Murenge wa Rushashi bahuje ubutaka kuri site ya Banga I mu gikorwa cyo gushyira ifumbire ku bigori mu mirima yabo ifite Ha 80. Iyi fumbire yatanzwe na Leta.

Gahunda ya nkunganire ni gahunda ya Leta igamije kuzamura umuturage muri gahunda zitandukanye kugira ngo nawe abashe kwiteza imbere.
Abahinzi b’Akarere ka Gakenke bahamya ko ifumbire bahawe ari nziza izabafasha kuzabona umusaruro mwinshi ati” Bagiye kongera gufumbira ibigori kugira ngo byere neza babashe kwihaza mu biribwa banasagurire amasoko.

Bakomeje bahamya ko iki gikorwa bakibonye neza kuko Leta yabatekerejeho ibaha ifumbire yo gushyira ku bigori kugira ngo bazabashe kwihaza mu biribwa banasagurire amasoko.

Abagize Inama Njyanama y'Akarere kandi kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/11/2022, bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Rushashi, Akagari ka Kageyo mu nteko y’abaturage, aho baganirijwe, kwirinda amakimbirane mu ngo no kuri gahunda zitandukanye.

Muri iyi Nteko kandi hakemuwe ibibazo by'abaturage, byiganjemo ibirebana n'ibyangombwa by'ubutaka, amakimbirane akigaragara mu ngo n'ibindi birebana n'ibyakorwa kugira ngo uyu Murenge ukomeze utere imbere.


Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François yasabye abaturage bo mu Murenge wa Rushashi gukomeza gutera ifumbire mu mirima, kurwanya isuri no kujyana abana mu ishuri.Yabibukije kandi gukomeza kwirinda amakimbirane mu miryango kuko asenya ibyo baba bamaze kugeraho.

Gikwerere Patrick