ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BASOJE UMWIHERERO UGAMIJE KWIHUTISHA ITERAMBERE
Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, basoje umwiherero wa kane, ufite insanganyamatsiko igaruka ku “Kwimakaza ubufatanye bw'inzego mu kwihutisha gahunda zishyira umuturage ku isonga.”
Uyu mwiherero w’iminsi ibiri, watangiye ku wa 16 Ugushyingo 2024 (Kanda hano urebe Amafoto n'ibiganiro by'umunsi wa mbere) usozwa ku wa 17 Ugushyingo 2024 (Kanda hano urebe Amafoto n'ibiganiro by'umunsi wa kabiri) ukaba waberaga mu Karere ka Musanze.
Ni umwiherero uba buri mwaka, aho abawitabira baganira ku buzima bw'Akarere muri rusange, bakarebera hamwe aho Imihigo y'Akarere igeze bakanasuzuma igenamigambi ry'Akarere rya buri mwaka.
Umwiherero w’uyu mwaka wabaye umwanya mwiza wo gusuzuma ibikubiye muri NST2, uko bimwe mu bikorwa byayo byihutirwa byashyizwe muri DDS 2024-2025, ibitarashyirwamo n'impamvu yabyo n'imihigo y'Akarere y'umwaka 2024/2025.

Hatangiwemo ibiganiro bikubiyemo gahunda zo kwihutisha iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange. Muri ibyo biganiro twavugamo Imihigo y’Akarere, gusuzuma bikubiye mu cyiro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2).
Hari kandi ikiganiro ku mikorere n’imikoranire hagati y’inzego, imyiteguro y’Akarere mu gushyira mu bikorwa gahunda ya NST2, ibikorwa bya JADF Terimbere Gakenke n’uruhare rw’ushinga World Vision Rwanda mu gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Imwe mu mishinga migari iteganyijwe mu Karere ka Gakenke muri gahunda ya NST2 harimo imihanda ya Kaburimbo, Gare ya Gakenke na Ruli, isoko rya kijyambere rya Ruli, Uruganda rw’ibigori n’urw’imyenda izakorwa mu bisigazwa by’inanasi na Sitasiyo ya Lisansi izubakwa mu mujyi wa Gakenke, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kongerera ubushobozi ibigo by’ubuvuzi n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ‘Buri muntu wese mu mwanya we, nakora ibyo asabwa biri mu nshingano ze nta kabuza tuzageza Akarere aho twifuza’.
Umwiherero witabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, Bwana Frank Gatera na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Mourice.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Mourice yashimiye abateguye umwiherero wo kuganira ku ngingo zibumbatiye ubuzima bw’Akarere muri rusange, yibutsa ko kunoza imikorere n’imikoranire ariryo pfundo ry’iterambere.

Muri uyu mwiherero hanagarutswe ku ishusho y’uko Akarere gahagaze, aho umuyobozi wako yagaragaje ko muri rusange gahagaze neza nk’uko byemezwa n’ibipimo byagiye bishyirwa ahano.
Ubu Akarere ka Gakenke ni aka mbere mu gutanga Mituelle de Sante. Umwaka ushize kari aka mbere mu gutanga ubwizigame bwinshi muri Ejo Heza,
Akarere ka Gakenke ni aka kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru mu mitangire ya Serivisi mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 kabaye aka mbere muri service z'irangamimerere 2023/2024.