Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere basabwe gushyira mu igenamigambi imishinga itanga imirimo
Mu nama yahuje inzego zitandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse ubwo yafunguraga inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ihingwa n'ikorwa ry'umurimo unoze mu Karere ka Gakenke, yabereye mu cyumba cy'inama cya Tantum Ergo.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Uwamahoro Marie Thérèse, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage yasabye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ko ryashyira mu igenamigambi imishinga itanga imirimo myinshi ndetse bagatanga amahirwe ku rubyiruko yo kwimenyereza umurimo hagamijwe guhasha ikibazo cy’ubushomeri mu Karere.


Yahamagariye abikorera gufatanya n’amashuri cyane cyane y’ubumenyigiro gutanga umwanya wo kwimenyereza umurimo no guhuza ibyigirwa mu mashuri n’ubumenyi bukenewe ku isoko.


Abahagarariye ibyiciro bitandukanye bifite aho bahurira n'ihangwa n'ikorwa ry'umurimo unoze bigiye hamwe ingamba zakemura ikibazo cy'ubushomeri mu Karere ka Gakenke cyane cyane mu rubyiruko.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa MIFOTRA, RDB n'Akarere ka Gakenke yitabirwa n'Intumwa za MIFOTRA abagize Inama Njyanama y' Akarere, Uhagarariye RIB mu Karere ka Gakenke, Abayobozi mu nzego zitandukanye z'abikorera, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Perezida wa PSF mu Karere ka Gakenke no ku rwego rw'Umurenge, abahagarariye Amadini n' Amatorero abahagarariye urubyiruko,abagore n'abahagarariye abantu bafite ubumuga.