Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bifatanyije n’Abanya-Gakenke mu muganda usoze Gicurasi 2025

Ku wa 31 Gucurasi2025, Mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke abaturage bazindukiye mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025. 

Ku rwego rw'Akarere, wabereye mu Kagari ka Gahinga, Umurenge wa Nemba, aho abaturage, abayobozi n'Abahagarariye inzego z'umutekano bafatanyije gusubiza umugezi wa Suri, utandukanye Akagari ka Buranga na Gahinga, mu nzira wanyuragamo, mu rwego rwo gukumira ko uzatwara ikiraro.

Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse, arikumwe n'itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda [Hon Ntezimana Jean Claude, Hon. Murora Beth na Hon Ingabire Aline] bari mu Karere mu ruzinduko rugamije gukurikirana imikorere n'imikoranire y'inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe Abaturage.

Nyuma y’umuganda, hatanzwe ubutumwa bugaruka ku:

●Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda

●Kwirinda amakimbirane yo mu Muryango

●Gushishikariza abaturage kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu Kwivuza, uri gutangwa hagendewe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho, yasimbuye ibyiciro by'Ubudehe

●Kwirinda Malaria

●Kwirinda ibiyobyabwenge

●Kwirinda gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe

●Kwirinda ubujura no gutanga amakuru ku bakekwaho ubujura

●Gahunda yo kubyaza umusaruro amahirwe abagezwaho abafasha kwivana mu bukene

●Isuku n'isukura

●Uburinganire n'ubwuzuzanye

●Gukumira igwingira

●Imyitegura y'Umunsi mpuzamahanga w'ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima

●Ubutumwa bushishikariza abanyarwanda guharanirwa Ukwigira kwa Afurika

●Kurinda abana gukora imirimo ivunanye

●Gushishikariza abaturage kwirinda Banki Lambert, ahubwo bakagana ibigo by'imari na Banki

Nyuma y'umuganda abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo bifuza ko abadepite babakoreraho ubuvugizi, bimwe bihabwa umurongo wo kubikemura ku bufatanye n'abayobozi b'inzego z'ibanze.