ABADEPITE BIFATANYIJE N’AKARERE KA GAKENKE MU MUGANDA RUSANGE BATERA IBITI BIRENGA 9000

Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bifatanyije n’abayobozi n’Abaturage b’Akarere ka Gakenke mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2024, batera ibiti bivangwa n’imyaka birenga 9804.

Ni umuganda wabaye ku wa 26 Ukwakira 2024, ukaba waranatangirijwemo igihembwe cyo gutera igiti, ku nsanganyamatsiko igira iti "Tera igiti, ukibungabunge Urengere Isi".

Witabirwa n’Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, Abadepite bari mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa by’ubuhinzi mu Karere barimo Depite Bitunguramye Diogène, Depite Uwamurera Olive na Depite Mukarusagara Eliane.

Mu bandi bawitabiriye harimo Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse, inzego z'umutekano, abakozi ku rwego rw’Akarere, Umurenge, Akagali n'abandi.

Ku rwego rw'Akarere ka Gakenke umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Gakenke, haterwa ibiti bivangwa n'imyaka ibihumbi umunani kuri Hegitari eshatu, mu yindi Mirenge hatewe ingemwe 1804.

Nyuma y'Umuganda Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage ubwitange bagaragaje mu gikorwa cy'umuganda, uburyo bitwaye neza mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byabafasha kwikura mu bukene no kwesa imihigo Akarere gafite.

Depite Bitunguramye Diogène yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu matora aheruka, abaganiriza ku nshingano z'Inteko Ishinga amategeko, uburere bw'umwana no kumurinda igwingira, umutekano isuku n'isukura by’umwihariko abasaba kubungabunga ibiti baterewe kugira ngo bizabagirire umumaro

Nyuma y’ibiganiro abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo bifuza ko Abadepite bazabakoreraho ubuvugizi, byibanze ku iterambere ryabo muri rusange.

Mu Badepite bifatanyije n'abaturage gutera ibiti harimo Bitunguramye Diogène, Uwamurera Olive na  Mukarusagara Eliane.

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse yifatanyije n'abaturage mu muganda waranzwe no gutera ibiti bivangwa n'imyaka

Igihembwe cyo gutera ibiti cyatangirijwe mu Murenge wa Gakenke ku rwego rw'Akarere

k

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine yifatanyije n'abaturage mu muganda rusange usoza Ukwakira 2024

Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste