ABADEPITE BIFATANYIJE N’ABANYA-GAKENKE MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 50, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ufite Insanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw'agaciro". Ku rwego rw'Akarere ka Gakenke uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Ruli.

Ibi birori byitabiriwe n'Abadepite barimo Hon NIZEYIMANA Pie, Hon MUKANDANGA Speciose na Hon MAZIMPAKA Jean Claude, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madame UWAMAHORO Marie Thérèse, Abahagarariye inzego z'umutekano, amadini n’amatorero, abaturage n'abandi batumirwa.

Ibirori byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo Kuremera abaturage barimo uwahawe inka, Gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ubusabane, hanatangwa ubutumwa bugaruka ku Bikorwa bishimangira uruhare rw'Umugore mu iterambere ry'Umuryango, Imbogamizi mu iterambere ry'Umugore, Impanuro ku Itegeko rigenga abantu n'umuryango.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze ko kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore ari  ukugaragaza ibyagezweho mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, n’ubushobozi bw’abagore n’abakobwa, gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kubakira kubyagezweho no guhangana n’inzitizi zikigaragara. 

Mu nzitizi yavuzemo amakimbirane yo mu muryango, abangavu baterwa inda imburagihe, ihohotera rishingiye ku gitsina, guhozwa ku nkeke, guhezwa ku mitungo n’ibindi.

Hon NIZEYIMANA Pie wari umushyitsi mukuru yashimiye imiryango yasezeranye byemewe n'amategeko, avuga ko ari intambwe ikomeye iganisha ku gushinga umuryango utekanye.

Yavuze ko mu gihe umunsi nk’uyu wizihizwa ari umwamya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu guteza imbere iterambere ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore ariko hanafatwa ingamba zo gukuraho imbogamizi zikigaragara.

Uyu munsi mpuzamahanga w’abagore waturutse mu ihuriro ry’abakozi mu 1908, mu Rwanda, watangiye kwizihizwa mu 1975.