Abacukuzi B’amabuye y’agaciro Bibumbiye Muri COMIKAGI Barishimira Iterambere Bagezeho
Iyi koperative yitwa KOMIKAGI yo gucukura no gutunganya umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro iherereye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke imaze gufasha abanyamuryango n’abahaturiye kwiteza imbere mu buryo bugaragara haba mu mibereho myiza ndetse no kubikorwa byiterambere .
COMIKAGI yatangiye gukora mu 1986 icukura amabuye y’agaciro ya Gasegereti na Koruta na n’ubu aribyo ikora. Aya mabuye aba avanze, urwego bagezeho ubu ni uko bafite imashini zigezweho ubu zihita zivangurira Gasegereti ukwayo, Koruta na yo ukwayo na fere. Abanyamuryango bayo baravuga ko ubu kwishyira hamwe byabafashije kwiteza imbere, aho ubu biyishyurira mitiweli ntambogamizi, kwishyura amashuri n’ibindi.
Tuyisenge Marie avuga ko kuva yajya muri iyi koperative amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara kuko yoroye, yitangira mitiweli ati “ ntangorane kuko mbikorera ku gihe ".
Karambizi Omar Yusufu nawe avuga ko umuntu utibumbira muri Koperative sinzi uko aba ameze, nk’ubu jyewe amafaranga mbona afasha kwishyura amashuri y’abana, afasha kwishyura mitiweli, n’ibindi byangombwa nkenerwa ntawe nsabirizaho, niyuzurije inzu, mbese ntacyo mbuze kubera koperative .
Ibi binashimangirwa kandi n’Ubuyobozi bw’iyi Koperative COMIKAGI Bwana Dusabamohoro Syldio, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo yavuze ko bafasha abanyamuryango bayo mu iterambere kimwe n’abatuye muri aka gace.
Yagize ati:" buri munyamuryango aba ari n’umucukuzi, ikindi cya kabiri aba banyanuryango ba Koperative COMIKAGI kumpera z’umwaka dutanga ishimwe ndetse hakanabaho kugabana inyungu, nk’ubu noneho muri uyu mwaka ushize wa 2020, twatanze amabati 40 kuri buri munyamuryango , tukanamukingira inzu, ubu tugeze noneho kubakorera amasuku".
Koperative COMIKAGI ifite abanyamuryango 35 muri bo 31 ni abagabo naho 4 bakaba ari abagore, ikaba imaze kandi kwiyubakira inyubako ijyanye n’igihe ifite salle nziza, ubusitani, Bar na Resitora bijyanye n’igihe nabyo bifasha abanyamuryango n’abaturage bahegereye kimwe n’abahagana mukubona serivisi zitandukanye nziza kandi zibegereye, hakaniyongeraho umuhanda mwiza wakozwe unakomeje gukorwa i Ruli.