Ababyeyi barashishikarizwa guha abana umwanya wo gukina cyane ko bidasaba ubushobozi buhambaye
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24/08/2023, ku kibuga cy'umupira cya Nemba habereye ubukangurambaga bwateguwe n'Umuryango udaharanira inyungu voluntary service overseas (VSO) bwiswe “Mubyeyi kina n'umwana wawe. Iki gikorwa cyateguwe na VSO ibinyujije muri Porogaramu yayo yitwa "Twigire mu mikino Rwanda Project" kubufatanye n'Akarere hagamijwe kwegereza imikino abantu aho batuye, kugira ngo babashe gukina imikino itandukanye izabafasha mu iterambere mu mibanire n'abandi ndetse n’iterambere mu mikorere y'ubwonko, imikurire mu gihagararo no kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse, wifatanyije n’Umuryango VSO ubunyijije muri gahunda ya twigire mu mikino Rwanda ufasha urubyiruko mu biruhuko, kwidagadurana n’ababyeyi ari gahunda nziza ndetse igaragaza ko ababyeyi bamenya ko gukina kw’abana ari byiza kuko bifasha gushyikirana n’abandi yongeraho ko iyo abana bigira mu mikino bituma barushaho gufata neza ibyo bize.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda yabafashije gukangurira ababyeyi siporo rusange haba mu Karere ka Gakenke ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage, yashishikarije ababyeyi guha abana umwanya wo gukina cyane ko bidasaba ubushobozi buhambaye cyangwa gukoresha ibikinisho biva mu mahanga. Yanavuze ko siporo igiye kurushaho gushyigikirwa binyuze muri gahunda isanzweho ya siporo rusange.
ISEZERANO Nadeje, umwe mu bana bitabiriye siporo avuga ko iyi siporo yamufashije kugorora umubiri ndetse ikaba yaramufashije gutsinda mu marushanwa. Yakomeje avuga bakoze imikino itandukanye harimo iyo gukina agati, gusimbuka umugozi no gukina umupira. Yongeyeho ko agiye gushishikariza ababyeyi gukora siporo kubera ko yabonye umukecuru w’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65) akora siporo.
Iracyaturinze Claudine avuga ko ashimishijwe no gusubira mu mukino wagati aho yibuka ko bawukinaga bakiri abana bakumva birabashimishije.

Niyongira Anasthasie, Umukecyuru w’imyaka 55 utuye mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Mucaca avuga ko mugihe yiruka asiganwa yumvise yishimiye kuba yarimo akina n’abana be kandi akaba yumvise yishimye cyane ku mutima ndetse akaba yumva ko siporo yakoze yamugoroye ingingo z’umubiri wose.

Insanganyamatsiko iragira iti" Mubyeyi kina n'umwana wawe, Gukina ni umusingi wo kwiga".