ABABONEZA URUBYARO MURI GAKENKE BARENZE IBIHUMBI 69, ABAGABO BIFUNGISHIJE BURUNDU BASAGA 100

Uko Imyaka ishira indi igataha, umubare w’abaturage bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro mu Karere ka Gakenke igenda urushaho kwiyongera bigizwemo uruhare n’ubukangurambaga bukorwa bukabafasha kumva akamaro kabyo bakabyitabira.

Imibare igaragaza ko ubwitabire bwo kuboneza urubyaro muri aka Karere igeze ku gipimo cya 67.4%, bangana n’abaturage 69537 mu baturage bari mu gihe cy’uburumbuke.

Mu Karere habarurwa abaturage basaga ibihumbi 103 bari mu gihe cy’uburumbuke. Ni ukuvuga abari hagati y’imyaka 15 na 49, banga na 27% by’abaturage ibihumbi 382 bahatuye.

Ku wa 26 Nzeri 2024 ubwo Mu Karere ka Gakenke hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro wari ufite Insanganyamatsiko igira iti "Amahitamo yawe ashingiye ku makuru nyayo ni ingenzi mu kuboneza urubyaro, Umuyobozi w’aka Karere Madame Mukandayisenga Vestine yavuze ko mu baboneza urubyaro, 44.5% bafata uburyo bw’igihe kirekire kiri hagati y’imyaka itatu n’icumi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine yavuze ko gahunda zo kuboneza urubyaro zizakomeza gushishikarizwa abaturage binyuze mu bukangurambaga buhoraho

Ati “Muri Rusange mu Karere kacu abifungishije burundu ni abagabo 109 n’abagore 508. Abafata uburyo bwo kuboneza urubyaro bakimara kubyara ni 39% kubera ko tugifite ibigo bitanga serivisi z’ubuzima by’abihaye Imana.”

Madame Mukandayisenga Vestine yasobanuye ko gahunda zo kuboneza urubyaro zatangiye muri aka Karere zigenda bucye ariko ubukangurambaga bwakozwe abantu bagenda bitabira.

Ati “Iyi gahunda yatangiye bigenda bucye, mu 2020 twari kuri 56.7% ariko ubu tugeze kuri 67.4%. birerekana ko imyumvire yazamutse kandi kubyara abo dushoboye kurera ni inshingano.”

Madame Mukandayisenga Vestine yasobanuye ko kubyara abo umuntu ashoboye kurera bifasha mu igenamigambi ry’urugo no mu mibereho myiza y’abagize umuryango. Byongera kandi ubuzima bwiza bw’umugore kuko abona igihe cyo kwisubira, agatora imbaraga, akazongera kubyara nta kibazo agize.

Umwe mu miryango yahisemo uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire wo mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Mucaca, uvuga ko byabafashije kubyara abana bashoboye Kurera. Ubu ufite abana bane, imfura yiga muri Kaminuza naho ukurikira akaba agiye gusoza amashuri yisumbuye

Umwe mu miryango yahisemo uburyo bwo kuboneza urubyaro bw'igihe kirekire wo Mu Murenge wa Nemba uvuga ko byawufashije mu guteganyiriza bana

Mukamana Jeanne Perusi, umugore muri uwo muryango avuga ko iyo badahitamo uburyo bwizewe bwo kuboneza urubyaro batari kubasha kubishyurira ishuri. Ati “Murumva ko hari aho twavuye n’aho twageze kubera twaboneje urubyaro.”

Uyu mugore yavuze ko yakoresheje uburyo bw’ibinini, nyuma arahindura akoresha agapira k’imyaka itatu ariko abona atazaguma muri ibyo ahitamo gukoresha uburyo bw’igihe Kirekire.

Ati “Hari abavuga ko ubwo buryo Atari bwiza, ngo agapira bakagushyize mu mura, mugiye gukora imibonano mpuzabitsina umugabo akagezaho ukababara, ibyo ni ukubeshya. Nta mpinduka kagira uragenda ugatuza.”

Hakinwe imikino mu ikinamico ishishikariza abantu gahunda zo kuboneza urubyaro

Akarere ka Gakenke gafite ibitaro bitatu birimo bibiri by’Abihaye Imana n’ibigo Nderabuzima 23 birimo bitanu by’abihaye Imana. Mu mavuriro y’abihaye Imana, Uretse uburyo bwa Kamere nta bundi buryo bwo kuboneza urubyaro butangirwamo.

Ubwitabire bwo kuboneza urubyaro mu Karere ka Gakenke bugeze ku gipimo cya 67.4%

Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste