Ababazi n’abacuruzi b’inyama bo mu Karere ka Gakenke basoje amahugurwa ajyanye no kongera ubuziranenge bw’inyama

 Ubwo Abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) kubufatanye na Orora Wihaze bahuguraga ababazi, abacuruzi n’abakora ubwikorezi bw’inyama bo mu Karere ka Gakenke biyemeje kongera ubuziranenge bw’inyama zigezwa ku isoko.

Joseph Ruronona, watanze amahugurwa yateguwe kubufatanye bwa RICA na  Orora Wihaze y’ababazi n’abacuruzi binyama,  avuga ko aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.

Yakomeje abagaragariza uburyo bwiza bwo gutwara no kubungabunga inyama , avuga ko kugenzura inyama kuburyo budahagije bishobora guhungabanya ubuziranenge bwazo ku buryo byateza ibyago umuguzi. Abakora ahategurirwa inyama ndetse n’abatwara inyama n’ibizikomokaho byose basabwe kurinda ko inyama zandura.

Bagomba kandi gutegura, kwerekana, kubika, gufata neza no gutwara ibyo biribwa mu buryo busukuye mu bikorwa byabo bya buri munsi. Gutwara neza inyama bigabanya ibyago byo kuzanduza.

Murasira Jean de Dieu, ukorera mu Murenge wa Rushashi akaba ari umwe mu bahuguwe na RICA kubufatanye na Orora Wihaze avuga ko uburyo bwo gutegura inyama buhera kuburyo itungo ryitabwaho, uburyo ryororerwamo noneho bikarangira bigeze ku mafunguro ashyirwa ku meza.

Mu mahugurwa bahawe biyemeje kuzakurikiza inama bagiriwe na RICA kubufatanye na Orora Wihaze bakora isuku ku mabagiro, aho basuzumira amatungo ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukorera mu nyubako zigezweho.

Barashimira RICA na Orora Wihaze ku mahugurwa meza babateguriye, bahamya ko bagiye kuba aba ambasaderi muri bagenzi babo bababwire ibyo bahuguwemo.

Harebwabake Alfred, uyobora Koperative indyo nziza ikorera mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke avuga ko bagiye kongera isuku, kunoza imyitwarire y’abakozi, uburyo bwo gutwara inyama, ibikoresho bigezweho ndetse no kujya bihugurira mu bitabo bahawe.

Umuraza Saverina, Umworozi w’inkoko avuga ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ubuziranenge bw’ibikomoka ku matungo aho babonye ko ubuziranenge buhera mu kiraro cy’inkoko kugera ku ku meza ati : “ Kugira ngo inyama zigire ubuziranenge bwazo ari ukuva mu kiraro itungo ryororewemo,  aho ikiraro kigomba kuba kimeze neza, itungo kurya indyo nziza naho riteguriwe akaba ari heza”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’amahugurwa bagiye kunoza akazi kabo, bavugurura ibyo batakoraga neza  ndetse no kuba ibagiro rigomba kuba rifite veterineri wemewe.

Umuraza yongeyeho ko mu rugendoshuri  bagiyemo ku ibagiro riherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze  rwabunguye ubwenge bwo kunoza aho bafite intege nkeya, gushyira ingufu mu kazi kabo kaburi munsi  bityo bakabasha kugeza ku baturage inyama zifite ubuziranenge bwuzuye.

Niyigena avuga ko mu minsi ine bamaze mu mahugurwa ajyanye no kongera ubuziranenge bw’inyama zigezwa ku isoko yateguwe kubufatanye bwa Orora Wihaze na RICA, yungukiyemo byinshi harimo uburyo bwo korora kijyambere no kongera ubuziranenge bw’inyama mu rwego rwo kwiteza imbere.

Gikwerere Patrick