IJAMBO RY’IBANZE
Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere ka Gakenke no kurushaho gukundisha abaturage b’ako Karere umuco wo gusoma ibinyamakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwahisemo gushyiraho ikinyamakuru cy’Akarere BERWA GAKENKE. Iki kinyamakuru ni umuyoboro ufatika wo kunyuzamo ibikorwa by’ingenzi by’abaturage b’Akarere ka Gakenke, kugira ngo n’abandi banyarwanda babirebereho, bityo bivane mu bukene.
Mu bikorwa by’ingenzi dusanga muri ako Karere, twavuga nk’igikorwa cyo guhinga inanasi, malakuja, ikawa, ibigori, ibishyimbo,urutoki, ibisheke, ubworozi bwa kijyambere, gushishikarira kwihangira imirimo n’ibindi.
Kizagaragaza kandi gahunda zose zafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ziganisha ku iterambere.
Akarere ka Gakenke gafite kandi ahantu hatandukanye nyaburanga, ni ngombwa ko hamenyekana hagakorerwa ubukerarugendo.  Â
Ikinyamakuru BERWA GAKENKE kizajya gisohoka rimwe mu gihembwe.
Turashima cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, abaterankunga badufashije binyujijwe mu nkunga ya CTB (Cooperation Technique Belge) mu gushyiraho iki kinyamakuru.
Nk’uko bigaragara, ikinyamakuru cyitwa BERWA GAKENKE umuromgo ngenderwaho ukaba kumenyekanisha udushya tuboneka mu Karere ka Gakenke.Â