Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga watangijwe kwizihizwa mu mwaka wa 1992 ubwo wemezwaga n’umuryango wabibumbye (ONU), Kuri uyu wa mberere tariki ya 03 Ukuboza 2018 kimwe n’ahandi hose mu gihugu, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Karambo, Akagari ka Kirebe mu mudugudu wa Bukunga.

Mu Karere ka Gakenke abafite ubumuga butandukanye bagera ku bihumbi bitanu na  magana atatu na cumi na babiri  (5312) aho mu Mirenge yose ifite ama koperative cyangwa se amatsinda y’abantu bafite ubumuga bibumbiye hamwe mu buryo bwo kwishakamo uko bikemurira ibibazo no kwiteza imbere.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yakanguriye inzego zitandukanye zifite ubushobozi harimo abacukuzi, abikorera banyuranye, abafatanyabikorwa b’Akarere, amatorero n’amadini gutekereza gufasha abantu bafite ubumuga bigashyirwa mu ngengo y’imari  yagize ati" Ntabwo byananira abantu bafite ubushake, bafite umutima wo gufasha".

Yakomeje avuga ko icyo tugomba gukora nk’abanyarwanda n’ukwishakamo ibisubizo Leta  nayo ikatwunganira mu byatunaniye  ariko byibuze abantu bafite icyo bakoze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kandi yasabye abafite ubumuga bo mu Ntara y’Amajyaruguru kumva ko nabo bafite ubushobozi, bityo bakirinda kwitesha agaciro no kwisuzuguza. Abizeza ko Leta y’u Rwanda itazahwema gukora  ibishobotse kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yashimiye abaturage b’umurenge wa Karambo uburyo bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga ndtse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Yavuze ko abantu bafite ubumuga bashoboye kandi bafite ubuhanga ko bagomba kwigirira icyizere mu bushobozi bafite mu kwiteza imbere aho bafite intege nke Leta n’abafatanyabikorwa bakabunganira  bityo imibereho myiza n’ubukungu bwabo bujyanye n’iterambere bukagenda bugerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yavuze kandi ko hamaze gukorwa ibikorwa bitandukanye mu gufasha abantu bafite ubumuga birimo kubavuza indwara zisaba ubufasha bwihariye, kubishyurira amashuri, kubaha igishoro cyo gukora imishinga ishiriritse, gufasha ishuri ry’abana bafite ubumuga APAX Janja mu nyubako,

Gushyigikira ikipe y’Abantu bafite ubumuga muri sport mu rwego rwo kubatinyura no kubakura mu bwigunge, kubakorera ubuvugizi hashakishwa abagenerwabikorwa bo kunganira Akarere mu kubafasha muri gahunda zitandukanye.

Hateganyijwe gukomeza gukora ubuvugizi hashakishwa ingengo y’imari ihagije, gukomeza kubashakira insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse no gukomeza gutera inkunga amakoperative y’Abantu bafite ubumuga.

Yasabye abaturage b’Umurenge wa Karambo kudaha akato abafite ubumuga,  kudahohotera abakobwa n’abagore bafite ubumuga ndetse n’abana b’abakobwa bahohoterwa n’abagabo.

Muri ibi birori hatanzwe ibikoresho bitandukanye byo gufasha abana bafite ubumuga harimo inyunganira ngingo  ndetse n’’inkunga/nguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu(61,750,000RWF) itangwa n’ikigega BDF ku bufatanye na NCPD.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gakenke byasojwe n'umukino wa Sitball ukinwa n'abantu bafite ubumuga ukaba watangijwe na Guverineri w’Intara y’Abajyarukuru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2018 iragira iti " Twubake ubushobozi bw’Abantu bafite ubumuga mu bikorwa byose ku buryo bungana kandi budaheza”.

 

To top