Abaturage bo mu Mirenge ya Mataba na Janja ho mu Karere ka Gakenke baravuga ko kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya byakemuye byinshi mu miryango yabo harimo nk’amakimbirane mungo ndetse no kwiyahuza ibisindisha.

Ubwo mu cyumba cya Tantum Ergo haberaga inama nyunguranabitekerezo yahuje Abayobozi b’Akarere ka Gakenke, ab’umuryango ba Duterimbere ndetse n’abagenerwa bikorwa,  abaturage batandukanye batanze ubuhamya bw’iterambere bamaze kugeraho babikesha kwibumbira mu matsinda.

Nyiranzabonimpa Aureli yagize ati: “Duterimbere yaje ari igisubizo cy’ibibazo abagore twahuraga nabyo muri rusange, aha twavuga nko gutega amaboko ku bagabo tukumva ko nta mugore wakwiteza imbere. Tukimara gukorana n’umuryango Duterimbere waraduhuguye utwigisha kwibumbira mu matsinda, tukimara kwibumbira muri ayo matsinda twayobotse umuco wo kwizigama, maze twiteza imbere. Ikiruta byose nuko byagabanije amakimbirane yo mungo. Burya ahanini ingo zisenyuka kubera ubukene, iyo amafaranga aboneka mu muryango amakimbirane arakendera.”

Uwimana Catherine n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arashimira abaturage kubwo kwibumbira mu matsinda bakiteza imbere ariko kandi anasaba uyu muryango Duterimbere kwagura ibikorwa byayo .

Yagize ati: “Ndashimira umuryango Duterimbere ko ukomeje kugira uruhare runini mukuzamura imibereho y’abaturage bo muri Gakenke ndetse n’abanyarwanda muri rusange, nanone kandi ndanashimira abaturage nabo ko bakomeje gukurikiza inama tubagira umunsi ku wundi bakibumbira mu matsinda bigatuma biteza imbere.

Iyo witegereje usanga hari itandukaniro rinini hagati y’imirenge Dutere imbere ikoreramo ndetse n’iyo uyu muryango udakoreramo, bityo turasaba uyu muryango ko niba bishoboka wakwagura imbago zawo ugakorera no muyindi Mirenge kugira ngo nayo yiteze imbere nkuko bikwiriye.”

Rwibasira Fred, Umukozi w’Umuryango Duterimbere abaturage bavuga ko ibyo byiza byose bagezeho babikesha uwo muryango ngo dore ko ariwo wababumbiye hamwe, aravuga ko intego y’uyu muryango ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage byumwihariko igitsina gore akanasaba abaturage gukora kugira ngo uruhare rwabo narwo rugaragare mu bibakorerwa anakomoza ku cyifuzo yahawe cyo kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Intego nyamukuru yacu ni ukuzamura imibereho y’abanyarwanda byumwihariko igitsina gore, tubakangurira kwibumbira mu matsinda maze bakiteza imbere. Ariko nanone turakangurira abaturage bose kudatega amaboko ngo bumve ko byose bazabihabwa ahubwo ni bakure amaboko mu mifuka bakore kugira ngo nabo uruhare rwabo rugaragare mu iterambere.”

Abibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bize imyunga inyuranye bashikirijwe ibikoresho byo kubateza imbere birimo imashini zidoda, imashini zogosha, imashini ziboha imipira, imirasire y’izuba n’ibikoresho byo kwifashisha mu kuboha uduseke. Ibi bikoresho byatanzwe n’umuryango Duterimbere.

Mu Karere ka Gakenke uyu muryango ukorera mu Mirenge ibiri ariyo Mataba na Janja, hakaba habarurwa amatsinda 15, uteranyije ubwizigame bw’aya matsinda yose usanga yarizigamiye amafaranga asaga miliyoni cumi n’eshanu mu mezi cumi na kumwe gusa.

 

To top