Peresidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatile arasaba abatuye mu Murenge wa Mataba kwirinda gutema no gutwika ibiti biteye ku misozi igize uyu Murenge ahubwo bakarushaho kubyongera birinda ko bazongera kwibasirwa n’ibiza nkibyahabaye mu mwaka wa 2016 bigahitana abatari bake. Abatuye muri uyu murenge bo bavugako biteguye gukomeza kubibungabunga kuko ibyo biza byabasigiye isomo rikomeye.

Ibi Peresidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatile yabisabye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/11/2018  nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2018, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke wabereye mu Murenge wa Mataba, Akagari ka Nyundo ku musozi wa Tandagura.

Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Murenga wa Mataba mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza uku kwezi batera ibiti ku musozi wa bujinya ndetse no kurwanya isuri ku musozi wa Tandagura ,  Presidente w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatile yabibukije ko bafite inshingano zo kubibungabunga birinda ko ubutaka bahinga bwakomeza gutwarwa n’isuri.

Yasabye kandi abaturage kuboneza urubyaro, bakabyara abana bashoboye kurera, kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato, kurwanya ibiyobyabwenge, ababyeyi bakita ku burere bw’abana babo kandi bakababera urugero rwiza.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Mataba Bwana Isaie Mbonyinshuti avugako imyumvire ku baturage igeze kuri 90% kubijyanye no gutera ibiti kuri iyo misozi.

Abaturage bo mu Murenge wa Mataba mu Karere Ka Gakenke bavuga ko kuba uyu Murenge ugizwe n’imisozi miremire idateyeho ibiti bishobora gufata ubutaka hazongera kwibasirwa n’ibiza  nk’ibyabaye mu mwaka wa 2016  bikagera no muri uyu Murenge ibintu byabasigiye isomo bakaba bemeza ko bamaze kumva uruhare rwabo mu kurwanya isuri kuri iyo misozi ihanamye ndetse no kongera gutera ibindi biti .

Ndabamenye Michel utuye mu Kagari ka Buyange mu Murenge wa Mataba avuga ko  biyemeje gusigasira ibiti byatewe bongera gutera ibindi, baca ubudumburi aho bikwiye, ahakwiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima bigakorwa ati " Ubutaka twabashije gusigarana  tugomba kubusigasira ntihagire ubundi butaka bwa zongera kuduca mu myanya y’intoki”.

Mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2018 hakozwe ibikorwa byo kurwanya isuri ku musozi wa Tandagura  ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri Ha18.

 

 

 

To top