Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bahinga imbuto, imboga n’indabo mu nama yabahuje n’umushinga Duterimbere ONG ufasha cyane cyane abagore bo mu cyaro bafite amikoro make ariko bafite ubushake bwo gukora kugira ngo bagire icyo bageraho, basabwe guhindura imyumvire mu kugira imirima y’icyitegererezo mu buhinzi bwa kijyambere.

Ibi babisabwe na Calliote Nshimiyimana, umukozi wa Duterimbere ONG ushinzwe imishinga kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018.

Nshimiyimana Calliote yavuze ko Duterimbere ONG ari umuryango Nyarwanda ufite intego yo gukorana n’abagore  cyane cyane bo mu cyaro bafite amikoro make ariko bafite ubushake bwo gukora kugira ngo bagire icyo bageraho mu rwego rwo kwiteza imbere. Bagashyiraho imirima y’icyitegererezo mu buhinzi bwa kijyambere.

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ukurebera hamwe ibibazo abahinzi bahura nabyo, uburyo abahinzi bakorerwa ubuvugizi n’uburyo hategurwa ibikorwa biteza abahinzi imbere.

Nshimiyimana Calliote yasabye abitabiriye inama gukomeza kugira ubufatanye kugira ngo umuhinzi w’imbuto n’imboga abashe kugira aho agera cyane cyane mu byerekeranye no kongera umusaruro  biganisha ku isoko maze bigahindura imibereho y’abaturage.

Bigirimana Deogratias, Umuyobozi wa Koperative " Akarabo” ikorera mu Murenge wa Kivuruga ihinga imbuto n’imboga avuga ko iyi nama yateguwe na Duterimbere ONG kugira ngo bungurane ibitekerezo ko yayungukiyemo ibizamufasha mu rwego rwo kwiteza imbere mu buhinzi.

Bigirimana Deogratias yakomeje avuga ko yamenye neza ko kwishyira hamwe bituma bahinga neza kandi ibyo bahinze bakabibonera isoko. Ati" icyagaragaye nuko iyo umusaruro ari mukeya n’isoko riba rikeya ariko iyo abantu bishize hamwe bakagira umusaruro mwishi n’isoko riraboneka ku buryo bworoshe”.

Nuwagaba Gervais ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gakenke yavuze ko igihingwa cy’imboga n’imbuto cyashizwe mu bihingwa byatoranijwe mu Karere kugira ngo umuhinzi azagere ku musaruro ushimishije.

Yasabye abahinzi b’imboga n’imbuto guhinga kinyamwuga bagasagurira isoko kandi ibyo bihingwa bigafatwa neza.Yasabye kandi abahinzi kuzirikana amahame 4 mu buhinzi bw’imbuto,imboga n’indabo ko umuhinzi n’ufata icyemezo, umuhinzi n’uwihanga, umuhinzi n’uwitanga, umuhinzi yemera imbogamizi.

 

To top