Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bw’Abikorera, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yihaye intego yo gushyikira ibikorera binyuze mu baterankunga banyuranye, ikigega cya LCF (Local Competitiviness Facility ) cyashyiriweho kunganira imishinga y’abikorera bishyize hamwe biteza imbere kandi bahuriye ku bikorwa nyongeragaciro byuzuzanya.  

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/11/2018, ku cyicaro cy’Akarere ka Gakenke hakozwe umuhango wo gusinya amasezerano y’inkunga hagati y’Akarere n’Abagenerwabikorwa icumi na bane (14) bahize abandi mu ijonjora ry’imishinga myiza ya LCF Ihamagara rya kabiri (Call 2).Ayo masezerano akaba yari ajyanye n’imikoreshereze y’inkunga y’ubufatanye bemerewe na Leta binyujijwe mu kigega cya  LCF.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Uwimana Catherine yasabye abasinye amasezerano kurangwa n’ubufatanye, guhuza amakuru, kubyaza umusaruro inkunga bahawe no kudasigana mu mikoranire yabo.

Norbert Habinshuti, Umukozi wa LODA akaba ari na we ukuriye ibikorwa bya LCF mu Karere ka Gakenke yavuze ko bishimiye kubona ko muri  Gakenke ari ho hatsinze imishinga myinshi ugereranyije n’Utundi turere LCF ikoreramo kandi ikaza isanga indi 9 imaze hafi imyaka ibiri yaratewe  inkunga.

Habinshuti yasabye Akarere ko ikigega cya LCF bakigira icyabo  yaba mu guhamagara imishinga, kuyisesengura, kuyitera inkunga, kuyikurikirana, ibintu byose bakabigira ibyabo kuko inkunga izagera aho  ihagarara.

Nirere Scolastique, Peresidate wa Koperative " Duhaguruke Mataba” nayo iri mu mishanga yatewe iyo nkunga muri iki cyiciro cya kabiri avuga ko inkunga bahawe na LCF ingana na miliyoni mirongo ine (40,000,000 Frw) igiye kubunganira mu byo bari basanzwe bakora.

Nirere avuga kandi ko inkunga bahawe igiye kuzabateza imbere bakava aho bari bageze bakagera ku ntambwe ishimishije bakaba bagiye kwiyubakira inzu ikwiriye yo gutunganyirizamo uduseke.

Nirere Scolastique, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko akomeje kubitaho cyane cyane abakuye amaboko mu mifuka bagakora.

Cyiza Imaculée,uhagarariye Koperative igizwe n’abanyamuryango 146, avuga ko bakora umushinga wo kwenga umutobe ukomoka kurutoki ko inkunga bahawe  ingana na miliyoni mirongo ine (40.000.000 Frw), izabafasha mu guhanga imirimo mishya cyane cyane ku baturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Yakomeje avuga ko iyo nkunga izabafasha kwizamura no kwivana mu bukene kandi nabo ikazabafasha kwagura ibikorwa byabo.Yavuze kandi ko inkunga bahawe izabafasha kwivana mu bukene uhereye ku mudugudu, Akagari Umurenge n’Akarere muri Rusange.

Maniragaba Emmanuel,Umutangabuhamya uhagarariye Koperative " Imbaka” worora inzuki akanatunganya ubuki  wo mu ihamagara ry’ambere (Call 1) avuga ko mbere batarabona inkunga ya LCF bari bafite imizinga ya gakondo yatangaga umusaruro muke.

Maniragaba akomeza avuga ko nyuma yo kubona inkunga ya LCF haguzwe imitiba ya kijyambere aho umusaruro wabo wavuye ku biro icumi na bitanu (Kg15) bagera kuri toni imwe n’igice (1,5T) mu gihembwe,ikindi bakaba baratanze akazi ku bakozi batanu bahoraho n’abanyakabyizi icumi bakora rimwe na rimwe iyo habonetse akazi kenshi.

Avuga kandi ko muri sizeni yabo mu kwezi binjiza ibihumbi magana inani na mirongo itanu (850,000 Frw) iyo sizeni yageze neza.

Abagenerwabikorwa ba LCF ihamagara rya kabiri (Call 2) basinye amasezerano n’Akarere bazahabwa inkunga ingana na miliyoni zisaga miliyoni ibihumbi magana atanu (500,000,000 Frw) izatangwa mu byiciro  bitatu.

 

 

 

To top