Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ukwakira 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyriaque Harerimana yasuye imishinga y’iterambere mu Karere ka Gakenke, aho yasuye Agakiriro ka kijyambere ka Gakanke, Ibagiro rya kijyambere rya Gakenke, Maniragaba Léonard; akaba ari umworozi w’inkoko wa kijyambere wo mu Murenge wa Gakenke, Koperative Icyizere iwacu ikora yawurute n’ikivuguto,GS Saint Jerome Janja, yasuye kandi ahari kubakwa ibitaro bya Gatonde ndetse n’Umududugu w’icyitegererezo wa Nyundo ho mu Murenge wa Mugunga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kuba bufite imikoranire ya bugufi n’abakorera mu Gakiriro k’Akarere ka Gakenke, avuga ko bizafasha abakoreramo gutera imbere, gusa yasabye ko inzego zose zashyira imbaraga mu kohereza abanyabukorikori n’abandi bakora imirimo isaba agakiriro kugira ngo bakorere hamwe barusheho kwiteza imbere.

Cyriaque Harerimana yahaye umukoro Koperative ikorera mu Gakiriro k’Akarere ka Gakenke kuba koperative y’icyitegererezo mu Ntara y’Amajyaruguru abasaba kandi gukora bazigama kugira ngo barusheho kwagura ibikorwa byabo.

Twizerimana Venanti, Perezida wa Koperative COPROMEGA yavuze ko mu Gakiriro k’Arere ka Gakenke bashaka kuhashyira ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mbaho

Twizerimana yakomeje avuga ko mbere batekerezaga ko nta kazi bazabona ariko aho bagereye mu Gakiriro ntabwo bakora ibintu byo kugurisha, ahubwo bakora ibiri kuri komande mu buryo barangiza kubikora uwatanze komande agahita abijyana.

Habakubana Jean Paul, nawe ukorera mu Gakiriro avuga ko nyuma yo kurangiza kwishyura inguzanyo ya banki habayeho gutekereza icyo bakora nyuma yo kurangiza kwishura inguzanyo. Biyemeje kongera kugana banki babone uburyo bwo kugura imbaho no gushaka ibikoresho bikenerwa ku isoko.

Cyriaque Harerimana,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu amaze gusura umushinga wo  kubaka ibitaro bya Gatonde no kureba aho imirimo yo kubaka igeze yasuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyundo wo mu Murenge wa Mugunga, mu Kagari ka Rutenderi, yashimye uburyo abawutujwemo babayeho n’uburyo bita kuri izo nzu ndetse nwidth="800" data-htmlarea-file-table="sys_file" data-htmlarea-file-uid="3495" src=

 

 

 

To top