Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage ubwo yasuraga ibitaro bikuru bya Gatonde kuri uyu wa kane tariki ya 11/10/2018 biri kubakwa mu Murenge wa Mugunga mu kagari Gihinga abaturage bahamya ko bakomeje kwishimira ibi bitaro bemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Muri 1999, Paul Kagame  wari Visi Perezida yasuye abaturage b’i Busengo mu cyari Komini Gatonde bamuganyira ko nta vuriro bafite, abemerera ibitaro.

Tuyisabe Florantine, umuturage utuye muri aka gace avuze ko mbere byabagoraga cyane  kujya kwivuriza kure kubera ko bakoraga urugendo rurerure cyane bagiye kwivuza ku bitaro bya Nemba cyangwa ibya Shyira ariko bagize amahirwe ibitaro bikuzura serivisi zaba zibegerejwe bityo bigatuma barushaho kwiteza imbere.

Yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika kuko yabatekerejeho akabaha ibitaro. Nubwo bitaruzura ngo babitahe bafite icyizere kuko imirimo yo kubyubaka igeze kure.

Ntaneza Esperance, uvuka mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Rutabo  Umurenge wa Mugunga avuga ko ibitaro bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame byaje gukemura  ikibazo bari bafite cyo kwivuriza kure ariko kuba birimo kubakwa i Gatonde bizaborohera kwivuriza hafi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage Cyriaque Harelimana yavuze ko bari gushyira imbaranga kugira ngo imirimo yo kubaka ibi bitaro bya Gatonde irangire mu gihe cyavuba gishoboka.

 

To top