Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru,  byabereye mu Murenge wa Nemba, mu Karere ka Gakenke, aho abarimu b’indashyikirwa bahawe ibihembo bitandukanye.

Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ku bwumvikane n’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO) mu 1966; mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 17 ukaba waratangiye kwizihizwa mu 2002.

Mu bihembo byagenewe abarimu b’indashyikirwa harimo moto yahawe uwo ku rwego rw’Intara wo mu Karere ka Rulindo na Gakenke iyahawe uwakoranye neza na Koperative Umwalimu Sacco, mudasobwa zahawe uwo ku rwego rw’Akarere n’ibindi byahawe abo ku rwego rw’imirenge.

Hakizimana Callixte wo mu Karere ka Rulindo wahembwe nk’indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko bishimiye ibihembo bahawe kandi ko byabateye imbaraga zo kurushaho kunoza umurimo wabo.

Yakomeje avuga koturashima ibihembo twahawe, turizeza Leta n’abanyarwanda ko ibi bihembo bizatuma umwuga w’uburezi tuwugumamo tukawukora neza kandi tubikunze.

Hakizimana yakomeje ashimira Leta ihora ishaka uko yateza imbere abarimu binyuze muri gahunda zitandukanye nka Girinka, inguzanyo zitangwa na Koperative Umwalimu SACCO n’amahugurwa abafasha kunoza akazi.Ati: “Aheza u Rwanda rugana nitwe tugomba kuhagiramo uruhare dutanga ubumenyi bufite ireme.”

Uwambayingabire Claudine, wari uhagarariye Koperative Umwalimu Sacco muri uyu muhango, yavuze ko kwizihiza umunsi wa Mwarimu ari uburyo bwo kumuha agaciro kuko uruhare rwe ari ingezi mu burezi no mu gutuma igihugu gikomeza kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yashimye uruhare rw’abarimu mu gutanga uburezi bufite ireme abasaba kurangwa n’imyitwarire iboneye aho bakorera, aho batuye .

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza; gufasha abarimu kurera abana babo kuko rimwe na rimwe  umwana amara kugera ku ishuri umubyeyi akamuharira mwarimu naho abanyeshuri abakangurira kubaha abarimu babo kugira ngo bashobore kubaha ubumenyi buzabafasha kwigirira akamaro.

Abarimu b’indashyikirwa bagiye batoranywa hashingiwe ku buryo bitabira akazi, uburyo banoza imyigishirize, kuba bakurikirana gahunda za Leta aho atuye, kuba ari intangarugero mu myifatire, barahanze udushya tukazana impinduka muri sosiyete, batsindisha, bakoresha umwarimu ikoranabuhanga kandi ari intyoza mu  rurimi rw’Icyongereza.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Baguma Rose, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi izakomeza gukora ibishoboka mu kuzamura imibereho n’iterambere rya mwarimu no kumufasha kubaka ubushobozi bujyanye n’inshingano ze z’uburezi.

 Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu mu 2018 ku rwego rw’isi igira iti “Uburenganzira ku burezi ni uburenganzira ku mwarimu w’umwuga” naho ku rwego rw’Igihugu igira iti: “Mwarimu wize kwigisha kandi ubishoboye ni umusingi w’ireme ry’uburezi.”

 

To top