Inzengo zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’ubuzima,Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato kubufatanye n’Akarere ka Gakenke  kuri uyu wa kane tariki ya 04/10/2018 bari mu Murenge wa Ruli mu gikorwa cy’ubukangurambanga ku bijyanye no kugwingira kw’abana bato no gushishikariza kugira imirire myiza hibandwa cyane ku kibazo kijyanye n’uruhare rw’umuryango umugabo n’umugore mu kwihutisha kurandura igwingira mu bana bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Nyirasafari Esperance yasabye abaturage ko iyi gahunda y’imbonezamikurire, abagabo bajya bayigiramo uruhare kuko ubwuzuzanye ari ngombwa mu kurera abana bacu.

Yakomeje avuga ko umwana agombwa kwitabwaho kuva akiri munda ya nyina.Yibukije abaturage ko umwana ari igishoro gikomeye kigomba gushyirwaho imbaraga nyinshi kugira ngo azagirire akamaro umuryango we n’igihugu muri rusange.

Yasabye kandi ababyeyi kugaburira abana indryo yuzuye irimo ibitera imbaranga, ibyubaka umubiri  n’ibirinda indwara kandi ko bagomba kubitegurana isuku.

Yavuze kandi ko bagiranye inama n’abafatanyabikorwa, iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira mu bana bakaba bayigize iyabo ati " twizera tudashindikanya ko buri wese niyumva uruhare rwe cyane cyane umubyeyi ntabana benshi tuzakomeza kugira bagira imirire mibi harimo no kugwingira".

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Gashumba Diane, yashimiye imikorere myiza y'ibitaro bya Ruli uko byita ku babyeyi anibutsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku mwana zigomba kungana.

Nsanzamahoro Valens, urerera mu rugo mbonezamikurire rwa Minazi yashimiye Madamu Jeanette Kagame uburyo abazirikana ku birebana n’imbonezamikurire y’abana babo aho bafata inyigisho z’ubuzima,isuku,imirire myiza,uburezi n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yavuze ko kubufatanye n’abajyanama b’ubuzima, inzengo z’umudugudu n’utugari  bazakomeza gukurikirana umunsi ku munsi abana bagaragaweho imirire mibi ati " Icyo twemeje cyane nk’ingamba nuko mu gihe cya vuba tugira igipimo cya zeru ku bijyanye n’imirire mibi."

 

To top