Tariki ya 29/9/2018, mu Murenge wa Muhondo, Akagari ka Musenyi, Umudugudu wa Buhinya, habereye umuganda rusange usoza kwa Nzeri 2018. Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Murenge wa Muhondo Hon.Depite Bitunguramye Diogène, yasabye abaturage kurwanya inyigisho z’amacakubiri mu Muryango ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima bikanabasubiza inyuma mu iterambere.

Kuri iyi tariki ni nabwo hatangijwe ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’ubwiyunge kuva tariki ya 01-31 Ukwakira 2018. Ku Insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire ubumwe n’ubwiyunge mu miryango”.

Hon.Depite Bitunguramye Diogène yavuze ko nubwo hari intabwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge hakiri ibibazo mu miryango aho usanga ingo zirimo amakimbirane ndetse n’abana bakigishwa amacakubiri n’ababyeyi babo.

 Yagize ati”Abana bakiri bato tubatoze gukunda igihugu tubarinde inyigisho z’amacakubiri. Mu muryango turifuza ko habaho ubworoherane, ubwubahane, buri wese agakora inshingano ze, abana mufite nimwe mwababyaye ariko ni ugufasha igihugu kurera kuko ni ab’igihugu”

Nyuma yuyu muganda, imiryango 20 yashyikirijwe ihene n’Urwego rwa DASSO ku bufatanye na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK ) muri gahunda yo gufasha abaturage bororaga imbeba za sumbiringi kugira andi matungo magufi yabafasha kwiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gakenke, Kanobana Gilbert, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukemura ikibazo cy’imibereho myiza y’abaturage cyari kibangamiye abaturage bo muri aka Karere. Yasabye abahawe amatungo magufi kuyafata neza, bakayororera mu biraro birinda kuyashyira mu nzu ndetse mu gihe kiri imbere bakazoroza bagenzi babo.

Umuyobozi wa  Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Dr Karambizi Sylvestre, yavuze ko iyi Kaminuza ifite inshingano zo kwegera abaturage ikabagezaho imirimo myiza ikaba ari yo mpamvu bafashije aba baturage.

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gakenke, Nsengimana Oswald, yashimiye ULK  igikorwa cyo koroza abaturage, avuga ko bizabafasha kwiteza imbere.

Umwe mu bahawe aya matungo witwa Habumugisha Jean Baptiste, yavuze ko yishimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhondo bwamutekerejeho ashimira n’abafatanyabikorwa bayatanze avuga ko azaharanira kwita ku itungo yahawe akaribyaza umusaruro kugeza ubwo azoroza bagenzi be.

Umuganda witabiriwe n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Muhondo wari warangiritse ureshya na kilometero 3.6.

 

 

To top