Abahinzi b’imboga mu Karere ka Gakenke bavuga ko umusaruro wabo wiyongereye biturutse ku kunoza uburyo babikora bitandukanye n’uko mbere bahombaga kubera guhinga mu kajagari.

Bamwe mu bakorera muri koperative zo mu Mirenge ya Nemba na Gakenke bavuga ko bahawe ubumenyi n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga SMAP, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga.

Perezida wa Koperative ‘Twegere umurimo’ ikorera mu Murenge wa Gakenke, Dusabe Vedaste, yavuze ko mbere yo kwigishwa uburyo bwiza bwo guhinga imboga bakoreraga mu gihombo ariko ubu bakaba babona umusaruro utubutse.

Yagize ati: “ Hari impinduka, mbere twezaga ishu ripima inusu ariko ubu dushobora kweza iripima ibiro bitandatu.Tubikesha ubumenyi SMAP yaduhaye ku bijyanye no guhinga dusasiye, kumenya ubwoko bw’ifumbire igihingwa gikeneye n’igihe gifumbirirwa. Mbere twarahombaga ariko ubu umusaruro wariyongereye tubasha kwigurira imashini yuhira imyaka y’ibihumbi 500 Leta itwunganiraho 50%.”

Iyi koperative ifite abanyamuryango 44, ishobora kubona amafaranga agera ku bihumbi 600 ku mwero avuye mu mboga zihinze kuri hegitari zikabakaba eshanu z’imboga zirimo amashu, poivlon, imiteja, karoti n’inyanya, bagurisha mu bigo by’amashuri no ku isoko rya Gakenke.

Dusabe avuga ko imboga ari igihingwa cyateza umuntu imbere mu buryo bwihuse aramutse agikurikiranye mu buryo bukwiye dore ko zinamara igihe gito mu butaka, mu gihe ibndi bihingwa bitinda kwera.

Umwali Eulalie uyobora Koperative ‘Turere Abana bacu’ ikorera mu Murenge wa Nemba, yavuze ko nyuma yo kwigishwa uburyo bwiza bwo guhinga imboga basigaye bahingira isoko.

Ati: “Tumaze gutera intambwe, twahingaga mu buryo budasobanutse kandi tukagurisha mu kajagari, uwo ari we wese tukamuha,  ubu mbere yo kugira ngo duhinge tubanza gushaka isoko, tukareba ibikenewe tukaba ari byo dushyira imbere.”

“Duhinga ku butaka buto, twize uburyo bwiza bwo gufumbira; tuzi ifumbire dushobora gukoresha kuri buri bwoko bw’imboga; tukarwanya ibyonnyi n’ibindi.Twahingaga  mu bikombe na bwo tukazihinga nabi ntiziduhe umusaruro batuzanira  ‘hybride’, tubona ko zishobora gutanga umusaruro uhagije.”

Umwali we avuga ko bagifite imbogamizi muri koperative yabo yo kugorwa no kuhira mu gihe cy’impeshyi. Ati: “Tubonye imashini ivomerera igihe cyose twaba dufite imboga byadufasha naho ubu biratuvuna.”

Umukozi w’Akarere a Gakenke ushinzwe gukurikirana ibihingwa ngengabukungu, Kanyetariki Evariste, yavuze ko abahinzi batewe inkunga na SMAP bateye intambwe mu mikorere bigatuma n’umusaruro uhagije.

 

To top