Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yashimiye Abanyamabanga Nsingwabikorwa b’Imirenge itatu ya mbere yesheje neza imihigo y’Umurenge mu mwaka  wa 2017/2018, asinyana na bo imishya ya 2018/2019.

Imirenge itatu ya mbere ni Gakenke yagize amanota 86.03% ihabwa igikombe kuri uyu wa 24 Nzeri 2018; Janja (85.47%) na  Mataba (84.99%) yahawe ibyemezo by’ishimwe naho  Umurenge wa Mugunga (79.96%) na Cyabingo (74.06%) iba iya nyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwanna Nzamwita Deogratias, yashimiye Imirenge yose ko yakoze neza ari na byo byatumye Akarere kaza ku isonga mu mihigo ya 2017/2018. Ati: “Mwese mwakoze neza ugereranyije n’imyaka yashize, iyo mudakora neza Akarere ntikaba karabonye umwanya mwiza mu mihigo.”

Asinyana n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa imihigo mishya,Umuyobozi w’Akarere yabasabye gukorana n’abaturage n’abafatanyabikorwa mu iteganyabikorwa ry’imihigo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yakomeje avuga ko iyi mihigo ari ni iy’abaturage tukaba, twizera ko muzakomeza gufasha abaturage kugira ngo imihigo bayigire iyabo. Ikindi tubasaba ni ugukorera hamwe mu mihigo kuko ari ikintu gikomeye cyane. Ikintu cyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ni ryo banga. Dufatanyije turizera ko n’imihigo y’uyu mwaka na yo tuzayesa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Cyubahiro Felicien, yavuze ko umwanya wa mbere bawukesha gukorera hamwe nk’abakozi b’Umurenge, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage. Ati: “ Uruhare rw’umuturage mu mihigo n’inkingi ya mwamba ituma twesa imihigo neza kuko imihigo y’umurenge ahanini ari bo bayishyira mu bikorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba wabonye umwanya wa gatatu, Mbonyinshuti Isaie, yavuze ko uyu mwanya bawukesha ubufatanye n’abaturage ndetse akaba abizeza ko intego ari ukuza ku mwanya wa mbere mu mihigo itaha.

Mbonyinshuti yagize ati: “Imihigo y’Umurenge ifite uruhare runini mu iterambere ry’abaturage kuko Imihigo y’Akarere iba ishingiye ku y’Imirenge ikaba iganisha ku byifuzo by’abaturage. Imihigo ikenewe ni ihindura imibereho y’abaturage nk’uko twabisabwe n’Umukuru w’Igihugu, aha twavuga nk’amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’ibindi.”

Imihigo y’Imirenge igabanyije mu byiciro birimo Iterambere ry’Ubukungu, Imibereho Myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’ubutabera.

 

To top