Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage, kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasuye abaturage b’Umurenge wa Kivuruga, Akagari ka Cyintare mu Nteko z’abaturage aho yakiriye kandi agakemura ibibazo by’abaturage, ibitakemukiye aho abiha umurongo bigomba gukemukiramo .

Inteko z’abaturage zisanzwe ziterana buri wa Kabiri nyuma ya saa sita zikaba ari urubuga baganirirramo bakanakemura ibibazo bya bagenzi babo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko baje muri gahunda isanzwe, gahunda yo gusura abaturage kubegera no kuganira na bo mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo bihari no kukemura.Yavuze ko hari byinshi bishimiye bimaze kugerwaho  kubufatanye n’Ubuyobozi bwabo.

Yavuze kandi ko mu bibazo byagiye bigaragara harimo ikibazo cy’amakimbirane mu ngo cyane cyane mu bijyanye n’ubutaka.Yabwiye abaturage b’Umurenge wa Kivuruga ko ibyo bakora byose batekereze ku iterambere ry’imiryango yabo maze abasaba kugira umutekano mu ngo zabo.

Minisitiri  mu mpanuro yagejeje kandi  ku baturage yabasabye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwirinda amakimbirane mu miryango, kugira isuku mu ngo, mu nzu aho barara, isuku y’mafunguro, kwita ku bana bose bakajya ku mashuri nta gusiba cyangwa guta ishuri, kubungabunga umutekano mu ngo, mu baturanyi no kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Yashimiye abaturage uko bumviye amabwiriza yo kuva mu manegeka nyuma y’ibiza byibasiye Akarere ka Gakenke mu mwaka wa  2016, muri uyu mwaka bakaba bishimira ko nta muntu n’umwe wigeze ahitanwa na byo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney mu ijambo rye  yavuze ko kuwa kabiri ari umunsi  wo kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura.Yibukije ko ibibazo abaturage bafite biganirwaho ku rwego rw’umudugudu aho abaturage baba babizi neza, bazi n’ibibazo bafitanye ariko  iyo byanze gukemuka ku rwego rw’umudugudu bajya ku rwego rw’Akagari , byakwanga ku Kagari bakajya ku rwego rw’Umurenge, byakwanga ku Murenge bakengera inzego z’ubutabera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias mu ijambo rye yavuze ko ibibazo byagejejwe ku Karere 93.8%  ari iby’imanza zigenda zirangizwa. Mu bibazo by’abaturage, 98.3 % niho Akarere kageze mu kurangiza ibibazo Akarere kagejejweho n’abaturage.

Mutuyimana Emerita, utuye mu kagari ka cyintare, mu Murenge wa Kivuruga yavuze ko kuba basuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bishimye cyane  ati“ turishimye kubera ko yakemuye ibibazo abaturage twari dufite byananiranye cyane cyane ku makimbarine yo mu ngo”.

Mutuyimana yashimiye kandi Minisitiri ko yakemuye ibibazo byerekeranye n’imitungo cyane cyane amasambu. Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yohereje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Nteko z’abaturage.

Mukarurinda Aloyizi utuye mu Mudugudu wa Bushoka, Akagari ka Gasiza yashimiye ubuyobozi buriho ubu ko begera abaturage ibibazo bafite bigakemukira aho bari.

 

To top