Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwafunguye ku mugaragaro Ikigo Ntango cy’ubuzima “Poste de Santé” ya Muhaza kugira ngo abaturage bajye babonera hafi serivisi z’ubuzima. Ikaba izafasha abaturage bagera 5567 bo mu Tugari twa Muhaza, Muhororo na Rukore two mu Murenge wa Cyabingo.

Kuri iyi tariki nanone kimwe n’ahandi hose mu gihugu hatangijwe icyumweru cy’ubuzima kugira ngo abaturage bongere bakangurirwe gahunda zinyuranye zo kwita ku buzima. Muri iki cyumweru hazakorwa ibikorwa bitandukanye harimo gutanga Vitamin A ku bana kuva ku mezi 6 kugera kuri 59,

Guha abana kuva ku mwaka kugera kuri 15  ibinini by’inzoka, gutanga ongera ku bana bafite amezi 6 kuera kuri 24, gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro, gukangurira ababyeyi gukingiza abana iseru na Rubeole, gukangurira abaturage kwita ku minsi 1000 shingiro ry’ubuzima bw’umwana, gukangurira abatura kwirinda malariya n’indi ndwara.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François ari nawe watangije ku mugaragaro iki cyumweru yabwiye abaturage kuzitabira gahunda zose zateganijwe muri iki cyumweru ,abakangurira gukomeza kugira isuku ku mubiri , aho batuye, kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa , kwitabira gahunda zashyizweho zo kurwanya imirire mibi no gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu iyubakwa rya Poste de Santé abasaba kwitabira gahunda zose zizahatangirwa.

Umuyobozi wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Rugaravu Iddy Zacharie, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu buzima bw’umwana mu minsi 1000 asaba abaturage kwita ku buzima bw’abana muri iyo minsi kugira ngo abana babashe kugira ubuzima bwiza.

Yavuze ko bibazo by’indwara no kudakura neza biterwa no kuba umubyeyi n’umwna bataritaweho neza muri iyi minsi 1000, yongeraho ko isuku ari ingenzi igihe umugore atwite, abyara na nyuma yo kuvuka k’umwana.

Yakanguriye abayeyi kuboneza urubyaro kugira ngo babashe kugaburira abana neza no kubaha indangagaciro zikwiye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo, Mukeshimana Jeanne d’Arc yavuze ko iri vuriro rizunganira Ikigo Nderabuzima ayobora mu rwego rwo kugabanya urugendo abarwayi bakoraga.

Yakomeje avuga ko iyi ni yo Poste de Santé ya mbere dutangije ati “ abaturage ba hano bakoraga urugendo rurenga isaha baje kwivuza. Bamwe bakageragayo barembye cyangwa urugendo rukabagora nko muri ibi bihe by’imvura bazajya bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Cabingo”.

Akimanizanye Florence utuye mu Kagari ka Muhaza yavuze ko iri vuriro rizabafasha nk’ababyeyi kwivuriza hafi badakoze ingendo ndende bakarushaho kugira ubuzima bwiza.  

Ati“ mbere byabagoraga aho bivurizaga ku kigo Nderabuzima cya Cyabingo bagakora urungendo rurerure. Guheka umurwayi tumujyanayo byatugoraga ariko tugize Imana tubona ivuriro hano. Twari twararisabye kera none barariduhaye”.

Poste de Santé yo mu Mudugudu wa Muhanza, Akagari ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo yubatswe ku bufatanye bwa World Vision Cluster/Buranga n’abaturage aho yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera miliyoni 20.

 

To top