Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias, yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke kwitandukanya n'ikibi, kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, kwamagana umuntu wese wigisha amacakubiri ahubwo bakitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse na gahunda za Leta bw’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Ruli ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 .

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias mu butumwa yahaye urubyiruko rwo mu Murenge wa Ruli yagize ati " Urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo ndetse rukamenya amateka y'Igihugu cyacu".

 Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yasabye ababyeyi kwigisha urubyiruko no kubaha uburere bwiza kuko ni rwo maboko y'u Rwanda rw'ejo hazaza.

Muri uyu muhango habayeho igikorwa cyo gusinya no guhamya igihango cy'urungano hagati y'urubyiruko n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke, Bwana Alfred Nsengimana yabwiye urubyiruko ko hakiri imibiri y'abacu, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa, asaba urubyiruko  kwegera ababyeyi babo abasaza n'abakecuru kugira ngo barange, iyo mibiri yaba iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uwitonze Jean de Dieu, umwe mu rubyiruko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasabye ababyeyi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko  rwazize Jenoside yakorewe abatutsi kuzaha abana babo umurange mwiza maze urubyiruko narwo rukazaraga uwo murange abarukomokaho.

Mu Murenge wa Ruli, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi hashyinguwemo imibiri 202. Insanganyamatsiko igira iti˝Rubyiruko, Twibuke Twiyubaka˝.

 

 

 

To top