Mu biganiro  kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, byagenewe urubyiruko rusaga 150 rwo mu Karere ka Gakenke kuri uyu gatatu tariki ya 09/05/2018, Umuhuzabikowa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC)  mu Ntara y’Amajyaruguru, Bwana Nkurayija Rucogoza Edouard, yabwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ko gutakaza ubunyarwanda ari byo byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ari ikintu cy’agaciro bagomba kwisubiza.

Nkurayija Rucogoza Edouard  yavuze ko mbere y’ubukoloni ubunyarwanda bwari imbaraga,ishingiro ry’ubutwari n’ubufatanye bikaba byaragize uruhare mu kwagura u Rwanda rukaba rugari rugahesha ishema ba nyirarwo.

Nyamara ngo indangagaciro n’umuco byarabuze bituma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biturutse ku bakoloni baciyemo ibice igihugu ndetse n’banyarwanda bakabacamo ibice.

 Yakomeje avuga ko hinjiye inyigisho zigaragaza inkomoko mpimbano y’abanyarwanda no kutagira uburenganzira bungana mu gihugu, inkingi twari twubakiyeho irajegajega, Umwami utaragiraga ubwoko ahubwo akaba uw’abanyarwanda acirwa ishyanga ndetse agwayo.”

 Muri icyo gihe ngo ubunyarwanda nta bwari buhari keretse ubututsi, ubuhutu n’ubutwa byatumye  abantu baba ibyo badakwiye kuba byo bibagirira nabi ariko ngo “Ndi Umunyarwanda” igamije kubugarura.

 U Rwanda rwakolonijwe n’Abadage n’Ababiligi. Abadage batangiye mu 1897-1916 basimburwa n’Ababiligi mu 1916-1962 rubonye ubwigenge, nyamara ngo abayoboye Repubulika ya mbere n’iya kabiri bakomeje mu ntero y’Ababiligi bigisha  urwango, ivangura n’iheza.

 Yasabye urubyiruko kubaka u Rwanda rwunze ubumwe bafatanyije nk’uko abarukijije bagahagarika Jenoside bari urubyiruko.

 

To top