Umushinga Save the children ukorera mu Karere ka Gakenke wahuguye abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku  rwego rw’Umurenge, abakozi bashinzwe Iterambere n’ubukungu ku rwego rw’Akagari,Abakozi b’abashizwe Uburezi ku rwego rw’Umurenge, ukuriye DASSO ku rwego rw’Umurenge, Inshuti z’umuryango ku rwego rw’Umurenge ku burengazira bw’umwana no ku murengera.

Jean Claude Hagumimana, umukozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe gufasha no guteza imbere uburenganzira bw’umwana(Save the Children) mu Karere ka Gakenke , avuga ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi uburyo bwo gukurikirana ibibazo bijyanye no kurengera ndetse no guteza imbere uburenganzira bw’umwana.

Abahuguwe bakaba baganirijwe  ku bibazo bitandukanye abana bahura nabyo harimo iby’abana batereranwa, ibibazo by’abana bata amashuri, ibibazo by’abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere, ibibazo by’abana bakorerwa ihohoterwa ku buryo butandukanye birimo ibishingiye ku gitsinda, ihohoterwa ribabaza umubiri.Ibi bibazo byose bikaba bisaba ubufatanye kugira ngo bikemuke.

 Jean Claude Hagumimana, yasabye abahuguwe gufatanya kwimakaza uburenganzira bw’umwana, gufatanya kugira ngo ahabonetse ikibazo kibangamira imibereho y’umwana gikemurwe cyane cyane ko iyo abantu basangiye amakuru bagahuza imbaranga batanga umusaruro mwiza kandi urabye.

Mujawimana Marie Chantal, Umukozi ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke avuga ko yasobanukiwe uburyo ibibazo bitandukanye abana bahura nabyo byakoherezwa mu nzindi nzengo mu gihe yananiwe kubikemura.

Mujawimana Marie Chantal yavuze kandi ko bagiye kumanuka mu Midugudu bashakishe abana bafite ibibazo bitandukanye babarurwe bityo babafashe kubikemura.

Biratunganye Evode Inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Karambo avuga ko nyuma y’amahugurwa bahawe na Save the Children  bagiye kwihutira kwera abana kugira ngo umwana uwo ariwe wese  bamumenye, bamenye n’ibibazo yaba afite kandi bakanasura imiryango nkenshi gashoboka.

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gakenke Juveral Hakizimana yasabye abitabiriye amahugurwa gusesengura no gukemura ibibazo mu kurengera ubuzima bw’umwana ku  bibazo ahura nabyo .

Juveral Hakizimana yabasabye kandi ubufatanye kugira ngo ibibazo abana bahura nabyo bikemuke.

 

To top