Itsinda riturutse mu gihugu cya Zimbabwe ririkumwe n’Intumwa za Minisiteri y’Ubuzima ryakoze urugendoshuri ku bitaro bya Nemba bihereye mu  Murenge wa Nemba, mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo kwiga imikoresherezwe y’agahimbazamusyi (PBF) gatangwa mu rwego rw’ubuzima ku bitaro bya Nemba n’Ibigo Nderabuzima bikorana nabyo ndetse n’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’Umudugudu byose bigamije kuzamura ireme ry’ubuzima.

Dr.Gisbson Malhanga, Principal Director Preventive Services and Chairman of RBF Steering Committee mu gihugu cya Zimbabwe yavuze ko urugendoshuri rwabo rugamije kwiga uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda ya PBF( Agahimbazamusyi gahabwa abaganga bishingiye ku mikorere myiza n’abajyanama b’ubuzima).

Dr.Gisbson Malhanga, yakomeje avuga ko baje kwiga uburyo iyi gahunda yakoreshwa mu nzengo z’ubuzima iwabo,iyi gahunda bakaba barayitangije mu Ntara 8 kuri 42 bakaba bifuza ko yakoreshwa nahandi  itaragera bashingiye kubunararibonye cyangwa amasomo bakuye mu Rwanda.

Yavuze kandi ko izi gahunda bazifashwamo n’abaterankunga ariko zikaba zigiye kuzashyirwa mu bikorwa na Leta bityo akaba ariyo mpamvu bifuje kumenya uko iyi gahunda ya PBF (Performance based financing) ishyirwa mu bikorwa mu Rwanda mu rwego rwo gukemura zimwe mu nzitizi bashobora guhura nazo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo iwabo.

Dr.Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nemba avuga ko basuwe n’itsinda riturutse mu gihugu cya Zimbabwe abenshi bakora muri Minisiteri yabo ishinzwe ubuzima bakaba bagenzwa ahanini nibyo bakora birimo ibyo kuzamura ireme ry’ubuzima n’ukuntu baha agahimbazamusyi abantu cyangwa se abakozi baba bakoze neza haba mu mavuriro no muri gahunda y’abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu bikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda ku rwego rw’Umudugudu.

Dr.Habimana Jean Baptiste, yakomeje avuga ko abajyanama b’ubuzima mu Rwanda bagaragaje uruhare rwabo mu kuzamura ibereho y’abaturage bafatanije n’izindi nzego z’ubuzima.

Yavuze kandi ko iyo habaye izi ngendo bibafasha kumenyako  ibyo bakora bagomba kubiteza imbere ntagusubira inyuma, ntakuvuga ngo bagezeyo ati“ tugomba gushyiramo imbaraga  kugira ngo duteze ubuzima bw’abanyarwanda imbere”.

Iri tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije Ushinwze Imibereho Myiza y’abaturage Madamu Uwimana Catherine, Umuyobozi wa Reserve Force mu Karere ka Gakenke Lt.Col Augustin Rurangwa, Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gakenke CIP Justin Murenzi , Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nemba, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Gakenke ndetse na bamwe mu bakozi bakorera ku bitaro bya Nemba.

 

 

 

To top