Uwababyeyi Benild Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana woherejwe mu Karere ka Gakenke gutanga amahugurwa mu nzego z’ibanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Gashyantare avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi kugira ubumenyi bwimbitse mu kurinda no kurengera umwana mu Rwanda no gusobanukirwa n’amategeko, Politiki, ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe ku rengera umwana.

Yakomeje avuga ko hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego muri gahunda yo kurinda no kurengera umwana no kumenyekanisha uburyo bwo kwakira umwana mu  muryango n’uburyo ababyeyi bakira abana bita ba marayika murinzi batoranywa bagahabwa abana kandi bagakurikiranwa.

Uwababyeyi yasabye abahuguwe gutanga neza ibyo basabwe gutanga basobanurira neza abaturage kurengera umwana icyo ari cyo, bagasobanura neza ingaruka zigaragara ku mwana utarengewe, bakagaragaza neza inshingano za buiri rwego uhereye ku bayobozi kugeza ku babyeyi no kwibutsa inshingano z’ababyeyi kugira ngo umwana uvukiye mu muryango awukuriremo, awurererwemo ahabwa ibyingezi byose.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwimana Catherine afungura amahugurwa ku mugaragaro yibukije abitabiriye amahugurwa ko buri wese agomba kurinda uburenganzira bw’umwana bukubahirizwa.

Abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’Utugari bitabiriye amahugurwa biyemeje gufasha ababyeyi ndetse n’inzego zitandukanye bakorana kwita ku burenganzira bw’abana.

 

To top