Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gakenke bo mu Mirenge ya Gakenke, Nemba, Karambo, Kivuruga, na Gashenyi mu gikorwa cya siporo ya bose izwi ku izina rya ‘‘Car Free day’’ kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/02/2018 aho  bahagurukiye muri santere ya Gakenke berekeza ku Murenge wa Nemba bakora urugendo rureshya na Kilometero 14.

 Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kimwe n’urubyiruko kugira umuco wo gukora siporo kuko bibafasha gusabanisha abaturage ndetse no kurinda ubuzima bwabo.

Guverineri yasabye urubyiruko kugaragaza impano zabo hakiri kare kuko iyo bakoze siporo bagira ubwenge ati “Umwana ukora siporo akenshi aba umuhanga”. Guverineri yijeje urwo rubyiruko ko bazafasha buri wese uzagenda agaragaza impano muri siporo haba mu kwiruka cyangwa gukina umupira usanzwe.

Yakomeje avuga ko siporo mu rubyiruko ituma bahora basabana, bahora bishimye, iyo abantu bari gukina cyangwa bari kwirukanka baba bakundanye, abakinnyi bakunda abaturanyi babo n’abaturanyi bagakunda abakinnyi, iyo baje kubashyigikira, byubaka urukundo n’ubusabane mu bana b’Abanyarwanda, abantu bakina hamwe bagirana ubucuti, urubyiruko rugakura bafitanye urukundo hagati yabo.

 Nzamwita Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watangije igikorwa cya siporo, ashimira Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuba amaze kuzenguruka Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, ashimira uburyo ‘‘car free day’’ yatangiye mu mujyi imaze kugera no mu turere twose tugize Igihugu.

Nyuma ya siporo ya bose habaye igikorwa cyo gupima indwara zitandura ku bantu 430 bapimwe harimo abafite BMI›25, Glycemie,Hypertension, Hypotention, Abafite ishaza mu maso, Allergie bagiriwe inama abandi boherezwa ku mavuriro kugira ngo bafashwe.

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu butumwa yatanze kandi yasabye ko buri Karere mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbaranga muri siporo ya bose ikazajya ikorwa kabiri mu kwezi guhera saa moya kugeza saa tatu za mugitondo ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umurenge, ku rwego rw’Akagari ndetse no ku rwego rw’Umudugudu .

 

To top