Ibikorwa by’Ubutwari ni kimwe mu byo u Rwanda rwubakiyeho mu bihe bitandukanye, haba mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho. U Rwanda rwagiye rufashwa ndese rukanatabarwa n’abana barwo babonaga ikibi bagahangana kukirwanya kandi bazi neza ko byabagiraho ingaruk  zirimo no kubura ubuzima bwabo.

Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare ya buri mwaka. N’umunsi wahariwe Intwari z’Igihugu ukaba umunsi abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze.

 Kimwe n’ahandi hose mu gihugu ku rwego rw’Akarere Gakenke umunsi w’Intwari ku nshuro ya 24 wizihirijwe mu Mudugudu wa Bitaba, Akagari ka RWA mu Murenge wa Muzo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke  Bwana Nzamwita Degratias yibukije ko tugomba kugera ikirenge mu cy'Intwari z'u Rwanda. Urubyiruko by'umwihariko rwibukijwe ko arwo rufite mu biganza ahazaza h'Igihugu, ko rugomba kuba ku isonga mu bikorwa byubaka u Rwanda no guharanira ko ntacyasenya ibyiza byinshi u Rwanda rumaze kugeraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yakomeje asobanura Inzego z’Intwari z’Igihugu avuga ko hari Inzego z’Intwari z’Igihugu eshatu (3) duhereye ku cyiciro gisumba ibindi: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Imanzi: Ni intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje;

Imena: ni intwari iyinga imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu, birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.

Ingenzi ni intwari iyinga imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Yakomeje asobanura ibiranga intwari avuga ko intwari irangwa no Kugira umutima ukomeye kandi ukeye; gukunda igihugu; kwitanga; kugira ubushishozi; kugira ubwamamare mu butwari; kuba intangarugero; kuba umunyakuri, kwanga ikibi ugakunda icyiza no kugira ubumuntu.

Lt.Col Francis Nyagatare Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gakenke yavuze ko umunsi w’Intwari bibuka intwari zaharaniye amahoro mu gihe cyo kubohora u Rwanda atari ubutaka batabaraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko ari Abanyarwanda.

Muri ibyo birori Umuyobozi w'Akarere yerekanye Madame Mukamunana Dativa,  umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Akarere, yambitswe umudari ahabwa na certificat ashimirwa igikorwa cy'indashyikirwa.

Uwo mugore akaba abaye uwa gatatu wambitswe umudari w’ishimwe kubera ubutwari, aba umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere.

 

To top