Ibyumba by’amashuri 30 n’ubwiherero 36 byubatswe muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018. Abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi barishimira iki gikorwa cy’indashyikirwa kigezweho, kuko bigiye gutuma harushaho kunozwa ireme ry’uburezi dore ko ibi byumba bishya bije bisimbura ibyari bishaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias watashye ibyumba 30 n’ubwiherero 36 avuga ko gahunda yo kongera umubare w’ibyumba bishya kandi bijyanye n’igihe izakomeza, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ingaruka zituruka ku kwigira mu mashuri ashaje zizaba ziri kuba amateka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abarezi kwita ku banyeshuri bashinzwe, guha ubumenyi abanyeshuri bakigira gutsinda atari ukugira ngo babone amanota gusa ahubwo ko bagomba kwiga bakazajya batsinda ku rugero rungana ni 100%.

Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kugira ngo babashe gutsinda bakirinda gusiba ishuri.

Ufiteyezu Marie Berthine na Ishimwe Eugène  ni bamwe mu banyeshiri biga ku kigo cy’amashuri cya Ruganda giherereye mu murenge wa Muhondo hamwe mu hubatswe ibyumba by’amashuri bishya byatashwe ku mugaragaro bavuga ko bagiye kurushaho kwiga cyane kugira ngo babashe gutsinda neza kuko hari ingaruka  baterwaga no kwigira mu mashuri ashaje.

Uwujinema Marie Goreti wari uhagarariye ababyeyi avuga ko bishimiye inkunga bahawe na Leta y’u Rwanda  mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, yakomeje avuga ko ababyeyi ikibazo cyo kubaka amashuri nabo bakigize icyabo, kuko babonye ubushake bwa Leta bituma  bashyiraho uruhare rwabo bakaba biyijurije amashuri meza bakaba bishmira inkunga Leta yabahaye.

Ibyumba by’amashuri 30 n’ubwiherero 36 byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda  miliyoni 35 ibyo byumba bikaba byarubatswe mu Mirenge 3  Muhondo, Busengo na Mataba.

.Ibi byumba by’amashuri 30 n’ubwiherero 36 byubatswe mu gihe cy’amezi abiri ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, n’uruhare rw’abaturage binyuze mu bikorwa by’umuganda bitandukanye wo kubyubaka.

 

To top