Ku bufatanye n’Akarere ka Gakenke n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, abayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriwe itegeko no 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu rwego rwo kwigisha abaturage ibikubiye muri  iryo tegeko.

 Iryo tegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ntabwo ryari risanzwe rimenyerewe, bakaba bagiye kurisakaza mu baturage kugira ngo barusheho kurimenyekanisha, mu ngingo zaryo hari irigenga umuntu ku giti cye rikubiyemo ubuzimagatozi, ibiranga umuntu, irangamimerere n’ubushobozi bw’abantu naho mu muryango hari ishyingirwa n’isano hagati y’ababyeyi n’abana.

Uwimbabazi Alice, Umukozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ushinzwe guhuza ibikorwa no kongerera abagore ubushobozi ku bijyanye n’ubuyobozi yifashishije itegeko No 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, ingingo ya 259 yasobanuye igihe umugabo ashobora kwihakana umwana wavutse kuwo bashakanye,

 Agaragaza ko mu gihe kiri hagati y’iminsi magana atatu (300) n’iminsi ijana na mirongo inani (180) ibanziriza ivuka ry’umwana atabonanye na nyina w’uwo mwana agaragaza ko yari ahantu kure cyangwa se ko atashoboye kubera ibyago byamugwiriye bikamubuza.

Izindi mpamvu zituma umugabo ashobora kwihakana umwana uvutse mbere y’iminsi ijana na mirongo inani (180) nyuma y’ishyingirwa ry’ababyeyi,  iyo mbere y’ishyingirwa yamenye ko uwo bagiye gushyingiranwa atwite.

Umugabo agomba kwandikisha umwana mu gitabo cy’irangamimerer  mu gihe kitarenze iminsi 30 avutse, akiyemeza kuba se w’umwana  byaba mu mvugo  cyangwa mu nyandiko.

Umwana n’ubwo yaba yavutse mu buryo butemewe n’amategeko nk’abana b’inzererezi cyangwa abana batoraguwe, bafite uburenganzira bwo kwandikishwa mu gitabo cy’irangamimerere n’umwe mu babyeyi cyangwa umuntu umurera.

Alice Uwimbabazi yagize ati ‘‘Abana muri rusange bafite uburenganzira bwo kumenywa n’ababyeyi babo, kwandikishwa mu gitabo cy’irangamimerere cyabugenewe, kurerwa n’ababyeyi babo, kuko iryo tegeko riha inshingano ababyeyi byo kwita ku bana’’, Muri  rusange bivuze kwitabwaho n’ababyeyi babo mu muryango.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bavuze ko hari itegeko risanzwe bari bazi ari naryo ryakurikizwaga mu mirimo yabo ya buri munsi, none bakaba bugutse ubumenyi ku itegeko rigenga abantu n’umuryango, bikaba bizabafasha mu kazi kabo no kunoza serivisi baha abaturage.

Bakomeje bavuga ko icyo bagiye gukora ngo bumvikanishe iryo tegeko rishya ari uko mu bikorwa bya buri munsi bakora nko  mu nama z’inteko z’abaturage  kenshi na kenshi iby’ingenzi bibareba bazabibabwira kugira ngo babimenye babishyire mu bikorwa.

Uwimana Catherine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze ko ku bufatanye na Pro-Femmes Twese Hamwe, abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye kwigisha abaturage ku itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Yagize ati ‘‘iri tegeko ni rishya, abayobozi bagomba kurisobanukirwa mbere y’uko barisobanurira abandi”. Ashimira Pro-Fammws Twese Hamwe yateguye aya mahugurwa kugira ngo abayobozi n’abakozi babifite mu nshingano bari sobanurirwe babone uko barigeza ku baturage bahagararye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze kandi ko iryo tegeko ryari rikenewe kugira ngo bubake umuryango bifuza, bubake Igihugu bifuza kuko iyo abantu bazi itegeko baba badahuzagurika, bakamenya icyo rivuga, bagafata n’umwanya wo guhugura abo bayobora kugira ngo babyumve kimwe kandi babishyire mu bikorwa.

Abayobozi bitabiriye amahugurwa ku itegeko NO 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango harimo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Karere ka Gakenke, Uhagarariye urwego rw’Umutekano(Ingabo, Polisi, Reserve Force,NISS, DASSO, Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Imirege igize Akarere ka Gakenke,Umunjyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, Umukozi mu Ishami ry’Imiyoborere myiza,Uhagarariye Komite ya CNF ku rwego rw’Akarere, Abakozi ba MAJ, Ushinzwe Amategeko ku Karere ndetse n’Imboni ya Pro-Fammes Twese Hamwe mu Karere ka Gakenke.

Itegeko N° 32/2016 rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 30 Werurwe 2016, ritangazwa mu Igazeti ya Leta nº 37 yo ku wa 12/09/2016.

 Iryo tegeko ryaje risimbura itegeko nº 42/1988 ryo ku wa 27 Ukwakira 1988 rishyiraho Interuro y’Ibanze n’Igitabo cya Mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano.

 

To top