Mu kigo cy’amashuri abanza cya Ruganda mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke  bateye ibiti 7 by’ imbuto by’ubumwe n’ubwiyunge mu nzira yo gushigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bigaragara ko mu gihe kiri imbere bazaba batangiye gusoroma imbuto,bakishima kandi zikaba zikungahaye mu ntungamubiri ariko bakazirikana ko ari ikimenyetso n’igihango cyo kutazongera kurebanamo amoko n’amacakubiri.

Ni muri urwo rwego Abayobozi bafatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke hatewe igiti nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere kose, ku bigo by’amashuri ku nsengero, ku bitaro, ku Mirenge ndetse n’Akarere bagiye batera ibiti biribwa aho bizaba ari urwibutso ruzahoraho kugira ngo mu gihe bizaba byeze abantu bajye basoroma kuri cya giti cy’ubumwe n’ubwiyunge bibibutse kudatatira igihango bafitanye nk’Abanyarwanda.

Hon. Depite , Mukayijori Suzanne waje ahagarariye imitwe yombi yavuze ko ubumwe babufite mu Nteko Ishinga Amategeko aho ngo nta muntu ushobora gutunga mugenzi we intoki kubera ko ni aho ubwiyunge bwamaze kuhashyinga imizi ko n’abaturage bagomba kubigira umuco wo gukundana bakirinda amacakubiri aganisha ku nzangano.

Yavuze ko bagomba gusubiza amaso inyuma,bakareba intego nyamukuru y’ubumwe n’ubwiyunge, aho bavuye, aho bageze n’aho bagana mu rugendo rw’imyaka 7 iri mbere irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko gutera igiti ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda bizabageza ku iterambere rirambye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’amashyamba, Bwana, Musabyimana Jean Claude yavuze ko gutera igiti bisobanuye ibintu byinshi kubera ko urugendo dutangiye rw’imyaka 7 iri mbere bisobanuye ubumwe n’ubwiyunge mu nzira y’iterambere.

Yavuze kandi  ko ntabwo abantu babigeraho bagifite amacakubiri ko Abanyarwanda bagomba gutera intambwe bagakomeza kwiyubakira Igihugu muri gahunda y’imyaka 7 tugakora kandi tubyishimiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yasabye abaturage ko bagomba  kwita kuri ibyo biti byatewe,kubivomerera ndetse  no mu gihe cy’izuba bazakomeza kubyitaho umunsi ku wundi kugira ngo bizatange imbuto ziribwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge mu rugendo rw’imyaka 7 iri imbere.

Ibiti by’imbuto byatewe mu kigo cy’amashuri abanza cya Ruganda harimo ipera, indimu, avocat n’umwembe kugira ngo mu gihe bizaba bimaze kwera bizajye biribwa kandi bibuke aho bavuye naho bagana mu nzira y’ubumwe  n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

 

To top